Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Uko yafashwe ku ngufu muri Jenoside n’uko yiyubatse

Uko yafashwe ku ngufu muri Jenoside n’uko yiyubatse

Yanditswe kuwa 24-04-2018 Saa 20 : 11

Muraho, nkunda inkuru zanyu ziranyubaka. Nejejwe no kubaha ubuhamya bwanjye kubera impamvu 2 :
1)Ndashaka guhamya ko Imana yangiriye neza ku buryo buhambaye
2)Ndashaka gukomeza abandi duhuje ibibazo

Maman yatubyaye turi abana 3 (abakobwa 2 n’umuhungu 1, nijyewe wari imfura) Namenye ubwoko bwanjye ntangiye amashuri abanza kuko baduhagurutsaga mu ishuri bakabara abahutu n’abatutsi, Imana yangiriye neza ndatsinda njya mu mashuri y’isumbuye muri Nzeri 1990, Inkotanyi zateye maze igihe gito ntangiye umwaka wa mbere, nigaga ntaha, bariyeri ziba ziratangiye dutangira guhangayika, mu kigo naho umutekano wari mucye abatutsi ntibaryamaga kuko muri icyo gihe itotezwa mu mashuri yisumbuye ryaratangiye ku ishuri batubuzaga guhagararana turi 2, abiga dutaha twatangiye guhura n’ibibazo mu nzira, byatumye iwacu bafata icyemezo ko ncumbika hafi y’ishuri kuko inzira nanyuragamo ntaha iwacu itari yizewe n’ubwo urugendo rutari rurerure cyane.
Muri icyo gihe marume yafunzwe mu byitso njya kumusura yarakorewe iyicarubozo ndababara cyane, mbona ko isi indangiriyeho ngambirira kwiyahura kuko nabonaga nta cyizere cy’ubuzima kandi ngatinya kuzasebera ku musozi w’iwacu aho twari twubashywe dutunze dutunganiwe. Umuryango wose wari warahungabanye, ubwoba ari bwose. Mugihe nari ngitekereza uko nakwiyahura nibwo nabwirijwe ubutumwa bwiza bwo kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza, mbijyamo ntazi ibyo aribyo ariko nsanga ari byiza mboneramo amahoro yo mumutima umugambi wo kwiyahura ndawureka, ntegereza urupfu kuko nari maze kwizera ko ninapfa nzabona ubugingo buhoraho.

Genoside yatangiye turi mu cyumweru cyanyuma cy’ibiruhuko bya pasika. Sinarondora inzira y’umusaraba nanyuzemo ndavuga iby’ingenzi :
Kuwa 8/4/1994:twavuye murugo duhungira ku mashuri abanza. Umubare wakomeje kwiyongera cyane kuko hirya no hino ubwicanyi bwari burimbanije muburyo buteye ubwoba

kuwa 13/4/1994 Twagabweho igitero gikomeye cyarimo interahamwe (MRND n’impuzamugambi CDR). Abayobozi b’inzego zibanze babanje kuza gutanga ihumure batwara intwaro zose bavuga ko baducungira umutekano badusaba kwinjira mu nzu nini yo ku ishuri yitwaga atelier (abize kera barayizi) barangije badufungiramo mukanya gato tubona ikibuga cyuzuye abantu benshi n’intwaro n’amafirimbi tumenya ko ibyacu birangiye, baduteyemo grenade batwika igisenge. Imiborogo y’uwo munsi n’ubu ntirashira mu matwi yanjye. Abagabo n’abasore bagerageje kuturwanaho batera amatafari ariko biba iby’ubusa. Buri wese muri twe yifuzaga ko grenade cyangwa isasu byamwica aho kwicwa urubozo.

Hamaze gupfa abantu benshi nta tafari rigisohoka muri atelier bahamagaye abagore n’abakobwa batarapfa ngo basohoke, ndibuka abagabo n’abasore twarikumwe badushakisha ngo dusohoke basigare bapfa bonyine (hari urusaku rwinshi rw’abana barira n’abakomeretse n’abasamba, igisenge gishya bikatugwira ariko bakabanyuramo baharanira ko hazagira usigara) nisanze nkiri muzima ndasohoka baturunda mu nzu imwe batangira gutoranya abagore n’abakobwa bajya gufata kungufu. Biragoye kubyumva kuba abawe bari kwicwa nabi bakagufata ku ngufu ku manywa yihangu. Uwo munsi jyewe nararusimbutse naryamye hasi abakecuru banyicaraho ijoro ryose.
kuwa 14/4/1994 nazindutse kare ncika ngo batahansanga kuko hari ku manywa habona sinarikubona uko nihisha njya ku mugabo watubereye umuturanyi mwiza anyakira neza arancumbikira bampa imyenda yo kwambara kuko indi itari kumeseka kubera amaraso n’ivumbi narayemo byose byafatanye. Naharaye ijoro rimwe. Nyuma naje kubonana n’abavandimwe na mama n’abandi bo mu muryango twabayeho nabi batubwira ko bazatworosa Habyarimana amaze gushyingurwa.

Andi matariki mabi yabaye 19 na 20 nibwo impunzi z’abarundi 4 zaturutse mu nkambi zabagamo I Nyarushishi ziza kubohoza (gufata kungufu) abatutsikazi, batujyanye mu ishyamba turi abakobwa 3 nabohojwe n’abarundi 2, nagize umubabaro n’agahinda byatumye ntihanganira kongera kurebana mu maso n’abo mu muryango twarikumwe nkurikije uburere bari baraduhaye, mpita ntorongera sinongeye kubonana nabo ukundi kuko babishe, nagiye ntanabasezeyeho.

Umunsi ukurikiyeho mvumburwa aho nari nihishe n’interahamwe zari zishe abantu benshi (abagore n’abakobwa n’abana bari bararokotse ubwicanyi bwo ku ishuri harimo maman na musaza wanjye. Murumuna wanjye yaje gupfa nyuma aguye ku wundi musozi) Interahamwe zingirira imbabazi ntizanyica ariko zari zinyibikiye, umukuru wazo ampa abajya kumbohoza2 bamvuyeho nenda gupfa abakurikiyeho bangirira impuhwe. Ntabwoba bwa sida cyangwa inda nari mfite kuko narinzi ko ntari bubeho. Nasubiye kwa wa mugabo arancumbikira agerageza kumpumuriza, nyuma anshakira uko mva ku musozi w’iwacu bimugoye.

Naje kubonana n’abo mu muryango barokotse Jenoside n’ababaga hanze bamfata neza. 1995 nagize ingorane mfatwa ku ngufu n’umusirakare, icyo gihe niyemeza ko ninsanga ntwite niyahura kuko sinari kubasha gusobanura aho navanye inda nararokotse inda y’interahamwe n’abarundi ngo ntwite mugihe niteguraga gusubira mu ishuri. Imana yangiriye Ubuntu bwinshi sinatwara inda. Ibyo byose nanyuzemo byakomeje kumbabaza cyane nkajya nihererera nkarira ndabyibuka ko hari igihe nasibye ishuri ndira amasaha 24 nikingiranye mu cyumba kuko nigaga ntaha.

Nakomeje inzira yo gusenga, uko iminsi ishira ubuzima bugenda bungarukamo, ntangira kurambagizwa kandi ntazi niba naranduye sida. Nigiriye inama yo kujya kwipisha sida nsanga ndi muzima, nishimye ibyishimo bitavugwa kuko nahoranaga ubwoba nibaza uzandwaza sida ntagira maman nta muvandimwe nta muryango kuko hasigaye bacye cyane. Numvaga ntazashaka kuko numvaga nta musore uzanyemera narafashwe kungufu n’abantu 5 batandukanye, ikindi ngatinya ko n’uzanyemera azabincyurira.

Nyuma yo kumenya ko ndi muzima icyizere cyo kubaho cyarazamutse, marume wanderaga nawe yambereye umubyeyi mwiza agahora antera umwete kuko nari umuhanga mu ishuri akanyereka ukuntu ubuzima buzaba bwiza ntacyo nzaburana umuryango, ngira inshuti nziza z’urungano twasenganaga zamfashaga kwiyakira. Nyuma y’umubabaro mwinshi (nabonye abantu benshi bapfa, nafashwe ku ngufu, nabonye abo bahamba ari bazima, nanyagiwe n’imvura nyinshi, nabaye mu gihuru, narakotse ku munota wanyuma inshuro 4 numvise imiborogo y’abicwa n’amafirimbi y’abica, nabonye abari abapagasi b’iwacu badufataho ijambo, nabuze ababyeyi, abavandimwe, abo mumuryango wahafi na kure n’abaturanyi,...)

1. Nagenze urugendo rurerure rwo kwiyakira, kubabarira no gusubira mu buzima busanzwe nubu ndarukomeje, nabifashijwemo no kwiringira Imana, umuryango mwiza mvukamo, n’inshuti n’umugabo. Nagumanye indangagaciro z’umuryango, nubwo nta cyizere cy’ubuzima nari mfite ariko nagumanye kubaha, gukora cyane no kuba inyangamugayo, byatumye niga kandi aho nabaye hose sinegeze nitwara nabi.

2. Nabashije kurangiza amashuri y’isumbuye na kaminuza ndihirirwa na marume (nshimira marume ko yansubije mu ishuri ku ngufu, numvaga ntacyo amashuri amaze ariko njyayo kubera kubaha) kugeza igihe FARG yatangiriye inyishyurira umwaka wa kabiri n’uwagatatu muri ULK, nabonye akazi ndangije uwa gatatu mpita nivana muri FARG ndiyishyurira kuko numvaga hari abandi bababaye kundusha.

3. Nabonye umusore mwiza unyemera uko ndi mubwira ibyanjye imyaka yose tumaranye irenga 15 mushimira ko atancyurira kuba yarasanze ntari isugi, ndabimwubahira cyane. Umugabo yanshishikarije kwiga masters twishyura $10,000 yari amafaranga menshi dukurikije ubushobozi bwacu ariko yanteye umwete nanjye njyayo kubera kumwubaha (ku rwanjye ruhande numvaga ntacyo amashuri amaze kuko ntawe yarengeye muri Jenoside ahubwo uwize niwe washakishwaga kurusha abandi). Ndashimira umugabo wanjye ko yangiriye inama nziza.

4. Imana yangiriye neza impa abana. Nababajwe cyane no kubyara maman atariho ngo mushimire. Nshimira abakiriho bo mu muryango wanjye bazibye icyuho cy’abo nabuze waranshyingiye, urantwikurura kandi warampembye nabyaye. Umuryango mvukamo n’umugabo n’abana bagaruye icyizere cy’ubuzima mbona impamvu yo kubaho, ubu ndi umugore n’umubyeyi wishimiye kubaho (njya mvuga ko igihe nari nkeneye urupfu ntarubonye ubu noneho nshaka kurama kuko mfite impamvu yo kubaho, nkazabona abakwe n’abakazana n’abuzukuru)

5. kubera gukurira mu ikandamizwa sinigeze nibwira ko nakora akazi keza kugeza kurwego rwa director, nyamara marume kuva niga mu mashuri abanza yahoraga ambwira ko ndi umuhanga mfite ubushobozi bwo kwiga no kuzakora akazi keza ariko nkumva bitamfataho. Natangiye akazi ndi comptable, ngumana indagaciro y’iwacu yo kwanga umugayo no kuba umwizerwa bituma nkorarana umwete akazi ngenda ngirirwa icyizere nkazamurwa mu ntera. Umukoresha wa mbere yanzamuye mu ntera rimwe, nyuma nagiye gukora ahandi ku mwanya wisumbuyeho maze kuzamurwa mu ntera inshuro 4, ubu nyobora Administration & Finance department, mfite imodoka yanjye dutuye mu nzu yacu nziza abana bacu biga mu mashuri meza. Mfite icyizere cy’ubuzima.

6. Nshimishwa no kugirira neza abandi, hari umwana w’impfubyi tutagira icyo dupfana nishyurira amafaranga y’ishuri imyaka 5 mu mashuri yisumbuye ubu ageze muri kaminuza, hari abandi bana batishoboye nagiye nkorera ubuvugizi babasha kwiga abandi nkabafasha by’igihe gito, bamwe bararangije barakora bameze neza. Nkunda gusabana n’abandi no kubona babayeho neza cyane cyane iyo nabigizemo uruhare.

Nyuma y’imyaka 24 hari ibikingoye :
1. Ndacyatinya ifirimbi kubera amafirimbi y’interahamwe, ntinya abashinzwe umutekano wo mu muhanda kubera ifirimbi iyo barivugije ndikanga cyane, mbagendera kure kuburyo imihanda bakunda kubamo ndayirinda nkazenguruka kandi nta kosa nakoze (gukorera uruhushya rwo gutwara imodoka byarangoye kubera ifirimbi, naje gusanga atari jye jyenyine, hari undi muntu wambwiye ko atabasha kwihanganira ifirimbi ko azakorera uruhushya rwo gutwara imodoka igihe police izaba itagikoresha ifirimbi mu muhanda no mubizami !).

2. Ntinya umusozi w’iwacu cyane sindabasha gutinyuka kwijyanayo, maze gusubirayo gacye cyane njyanye n’abandi. Nibuka impinja zanyagiriwe mu bihuru zikicwa nabi, nibuka abakecuru beza bishwe nabi barimo nyogukoru nakundaga, nibuka ababyeyi babuze uko batugenza natwe twabuze iyo twerekeza, nibuka twihisha ahatandukanye ngo hazagire abasigara, nibuka abagabo n’abasore beza b’intwari bishwe nabi, nibuka ukuntu iwacu hari heza none habaye amatongo,…

Ndakomeza by’umwihariko abafashwe ku ngufu bose umubabaro wanyu ndawumva abandujwe sida, abatewe inda bakabyara abana batazi ba se kubera gufatwa kungufu n’abantu batandukanye, abasigiwe ubumuga, abasigaye bonyine n’abarokotse Jenoside muri rusange. Mukomere kugera kure siko gupfa, kuba mumaze imyaka 24 mukiriho hari impamvu yo kubaho, muri isura y’abishwe, duharanire kwiyubaka tubeho ahacu n’ahabacu, turerere igihugu tugire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Nshimiye ubuyobozi bw’igihugu bufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, abarinzi b’igihango batugiriye neza mu bihe bikomeye bamwe bakahasiga ubuzima, imiryango yitaye ku mpfubyi n’abagabo bihanganiye gushaka abakobwa bafashwe ku ngufu.

Yanditswe na Nyiri ubu buhamya.
photo : google, medicalnewstoday

Ushaka gutanga ubuhamya bwawe nawe watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ahwiiiiii mana we urakoze cyane kudusangiza ubu buhamya bwawe

  • Yoooo komera muvandimwe, nejejww nuko wiyubatse ukaba unubaka abandi kubwubu buhamya . Amafirimbi si wowe wenyine na musaza wanjye yanga ifirimbi iyo ayumvise arikanga ntajya anyura mumaasanganiro yumuhanda akunda kubamo polisi njye ntinya abashinzwe umutekano kumuhanda iyo mbabonye ndahunga. Ariko Imana izadufasha nitutanakira ibikomere tuzagira imbaraga zo kubana nabyo

  • Hari ikindi kintu gikomeye nari nibagiwe mukwandika ubuhamya : byamfashe imyaka 7 yose kugirango mbashe kwishimira umugabo, namubonaga muri ya shusho yo gufatwa ku ngufu, nkagerageza kubimuhisha ariko ntaho umugore yahisha umugabo ! Nayobotse gusoma ibitabo birebana no kubaka ingo nsanga inkingi y’ingenzi yubaka urugo ntayibashije, tukitabira ibiterane by’abubatse ingo, nkajya numva ubuhamya bw’abandi, umugabo wanjye akantera ishyaka ryo kugira uruhare muri icyo gikorwa, nanjye niyemeza kuzagera kuri iyo ntego. Nyuma y’imyaka 7 nageze ku ntego, na bugingo nubu nta kibazo, gusa binsaba imyiteguro myinshi nanjye ngashyiramo ubushake nkarwanya gusubira mumateka mabi, iyo amateka mabi angarutse mu bitekerezo nyatsindisha amateka meza, nkabwira umutima wanjye ko umugabo tubana yanyemeye uko ndi, yankoye kandi mukunda, bityo ngatsindagira ko nkwiriye kumubera umugore ukwiriye (ntirariye hari igihe byanga ariko ni gacye ntsindwa, akenshi urwo rugamba rw’ibitekerezo bibi ndarutsinda).

  • Yooooo, Impore muvandimwe.
    Umubabaro wagize ni mwinshi, ariko Imana irawuzi. Imana iguhe umugisha ku mbaraga zose wakoresheje kandi ugikoresha ngo wiyubake. Nubwo Imana ariyo igushoboza, ariko nawe uri uwo gushimirwa, uri umugabo kuko uremera ikagushoboza. Komera, imbere ni heza. Du courage ma soeur.
    Dukomeze twibuke twiyubaka.

  • ndashimira cyane uyu mubyeyi washoboye gutanga ubu buhamya,
    Uri intwari pe, kandi ndagusabira ku Mana ngo ubwo butwari ibugukomereze kandi nawe uzayikomereho. Umugabo wawe nawe rwose ujye uhora Ushima Imana yamugishyirirye munzira ngo agufashe muri urwo rugendo rwo gukira. Imana imuhe umugisha.

  • ihangane mukobwa cu ndi bizo ngera kuba ho

  • Komera mushiki wanjye imana iri kumwe nawe ikiza kuritaho nuko tukibaruta kandi tuzahora tubarusha ubumuntu.

  • humura uzarama kandi imana niyo nkuru hari benshi byabayeho muri uru rwanda rwacu
    gusa Imana ishimwe yaduhaye ubuyobozi bwiza na perezida wacu mwiza dukunda ukunda abanyarwanda

  • Nijye watanze ubuhamya, ndabashimiye cyane abatanze ibitekerezo no kumfata mumugongo, bintera imbaraga zo gukomeza kujya mbere. Nanjye mboneyeho gukomeza abababaye, mwe kwiheba dufatanye kwibuka twiyubaka ibyatubayeho nta ruhare twabigizemo ariko ejo hacu hazaza hari mu Biganza byacu dufatanye gutegura imbere heza.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe