Berthilde : amabanga 7 yakoresheje muri businesi

Yanditswe: 28-07-2014

Berthilde Niyibaho ni umubyeyi watangiye bizinesi yo guhinga ibihumyo mu Rwanda mu mwaka wa 2006 nyuma yo kubona ko ari ibyo kurya by’ingirakamaro kandi bitaboneka mu Rwanda. Yatangiye ubucuruzi rero ku rwego rwo hasi ariko kuri ubu afite uruganda ruhindura ibihumyo rwitwa BN Producers.

Igitekerezo cyo gukoraibihumyo yagikuye mu rugendo yari yagiyemo muri Zambia aho yavuyeyo yiyemeje kuza kubikora. Yatangiye rero abikorera iwe mu rugo iwe, abo abihaye bakabikunda, atangira kubicuruza kugeza ubwo ubwo yabonye amahugurwa mu bushinwa akajya kubyiga birambuye. Kugeza ubu akora potage mu bihumyo, akora amabenye(baigne) na brochette mu bihumyo kandi avuga ko icyatumye abigeraho ari uko yirinze gucika intege mu kazi ke yari amaze gutangiza.

Ibi ni bimwe mu byo yadutangarije yagiye akurikiza mu gukora bizinesi ye kandi nawe uzikurikije zagufasha :

Gutinyuka :Kuba umuntu yatinya guhomba kandi ataratangira ni ikintu gikwiriye kwirindwa n’ushaka gutangira bizinesi ye .Umumtu akwiriye kubanza agakora noneho akagisha inama yerekana ibyo amaze kugeraho.

Kutigana abandi : Ibintu ushaka ko bizakugirira akamaro bigomba kugaragaza umwihariko, niyo mpamvu kurebera ku bandi ibyo bakora ngo nawe abe aribyo ukora ntanyungu bishobora kukuzanira ifatika. Ibyo ntibivuze ko kwigira kubandi atari ngombwa ahubwo guhanga udushya ukurikije ibyo wabonye abandi batarageraho ni byo bituma bizinesi igenda neza.

Gukorana n’abo mufite icyereceyezo kimwe : Mu gukora buzinesi ni ngombwa gukorana n’abandi ariko ugakorana n’abantu bafite icyerecyezo cyimwe nawe kuko iyo bagenda badafite umuhate ari ugupfa gukora gusa bituma bizinesi itihuta kuko batabyibonamo.

Kwagura bizinesi yawe :Ni byiza gukomeza gushaka uko bizinesi yawe yatera imbere ntugume aho watangiriye.Ushobora gutangirira kuri kimwe ariko ukagenda wagura ibyo ukora kuko ugenda ugira ubunararibonye muri ako kazi watangije.

Kurahura ubwenge : Gukora ingendoshuri ni ikintu kiza muri bizinesi kuko ubwenge burarahurwa. Kujyenda ugamije kunguka udushya tw’ahandi ndetse no kutubyaza umusaruro mu buryo bwawe ni kimwe mu byatuma bizinesi ikomeza kujya mbere.

Gushaka amasoko :Gushakira isoko ibyo ukora ni ikintu k’ingenzi kuko ngo uwabuze umuranga yaheze mwa nyina.Gukora ibintu byiza ariko ntibimenyekane nta mu maro byaba bimaze. Gukomanga hose ugaragaza ibyo ukora ni byo bizanira amafaranga uwiyemeje gukora bizinesi ye.

Kwihangana : Hari umuntu utangira ikintu yamara ukwezi cyangwa amezi abiri atarabona amafaranga agahita akivamo ,abantu benshi kuri ubu barashaka amafaranga ku buryo bwihuse . Gushaka amafaranga vuba vuba nicyo kica ibintu byinshi.

Tombola Felicie

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe