Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibibazo 7 wabaza umugabo mbere y’uko wiyemeza gutwita

Ibibazo 7 wabaza umugabo mbere y’uko wiyemeza gutwita

Yanditswe kuwa 17-04-2018 Saa 08 : 46

Kubyara bihindura ubuzima bw’abashakanye. Cyera rero ibijyanye no kwita k’ umwana byinshi byaharirwaga umugore wenyine ariko uko ubuzima bugenda buhinduka bisaba ko abagabo nabo bita ku bana birenze uko byakorwaga cyera. Ibi rero ni ibibazo 10 wabaza umugabo wawe mu gihe muri gutekereza kubyara umwana. Ibi bibazo byabafasha kuganira ku mpinduka zizaba kugirango muzazibemo neza.

1. Ni iki wumva uzigomwa umwana naza ?

Ni byiza kumenya ibyo azahindura kugirango yite ku mwana kimwe na we. Niba azagabanya kureba umupira, akazi ka nijoro, kugabanya umwanya wa film cyangwa uwa telephone cyangwa se izindi gahunda. Niba nta kintu ashaka guhindura na kimwe kugira ngo nawe ajye aha umwanya umwana ubwo ntago yiteguye ko mubyara.

2. Urumva impinduka mu gutera akabariro ntacyo zigutwaye ?

Nubwo kubyara bidahagarika gutera akabariro ariko hari iminsi bizaba atari ingenzi(priority) mumaze ku byara. Mugomba rero kumvikana uko muzabyifatamo. Ndetse mukavuga no ku mpinduka ziba ku mubiri w’umugore (kubyibuha, kunanirwa, amashereka )

3. Uzahindurira umwana pampers ?

Kwita ku mwana yaba ari guhindura pampers, gutegura amata, kumugaburira n’ibindi ntago bigomba kuba iby’umugore gusa cyangwa ngo biharirwe umukozi. Ni byiza ko na papa w’umwana abikora.

4. Tuzarera umwana gute ?
Ni byiza ko mutangira gutekereza uko muzarera umwana wanyu ukabyumvikanaho dore ko mwese muba mwararezwe bitandukanye, n’uburyo mushaka kureramo abana banyu butandukanye.

5. kwitwa papa bivuze iki kuri wowe ?
Ni byiza kubiganiraho nabyo mukumvikana ku cyo kuba ababyeyi bivuze kuri mwe. n’umwanya mubohaye e mu buzima bwanyu

6. abazadufasha kurera umwana bazaba bameze gute ?

Ese abakozi, abarimu ndetse n’abandi babafasha kurera abana muzabahitamo mukurikije iki ?

7. Ku bijyanye n’amafaranga azajya ku mwana bimeze gute ?

Mugerageze kuganira ku mafaranga akenewe ku bikoresho by’umwana, kwa muganga, ibikinisho, n’ibindi byose bitwara amafaranga mukore ingengo y’imari, aho amafaranga azava n’uko azakoreshwa.
Ibi bibazo rero nimubisubiza neza bizatuma mumenya uko muzahagarara neza mu mpinduka zijyana no kubyara.

Hifashishijwe family share.
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe