Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Uko yahishe abatutsi mu 1992

Uko yahishe abatutsi mu 1992

Yanditswe kuwa 17-04-2018 Saa 07 : 59

Mukaruyange ni umukecuru w’imyaka 60, atuye mu Karere ka Bugesera ni naho Genocide yabaye ari. Mu 1992 i Bugesera habereye igerageza rya Jenoside abatutsi benshi bahasiga ubuzima, icyo gihe byari bikomeye cyane ku buryo uwafatwaga yahishe umututsi yahanishwaga kumwiyicira.

Mukaruyange n’umugabo we Azaria biyemeje guhisha abatutsi baje babagana, bakora ibishoboka barabarokora.
Mu kiganiro twagiranye yatubwiye uko babyitwayemo muri icyo gihe kitari cyoroshye, ati : twabonye hakurya ku Kanzenze bari gutwika amazu n’induru zivuga Ku musozi dutangira kwiga uburyo turi bwitware nibigera iwacu, ubwo hari nka saa cyenda z’amanywa, bigeze nka saa kumi n’ebyiri twumva no hafi yacu byatangiye, nahise ntuma umwana kwa Karaveri(umututsi w’incuti yacu) ngo ababwire baze mu rugo bihishe, habanje kuza abana babo 4, nyuma haza nyina, papa wabo yari yagiye mu ishyamba.

Twarabahishe kuva ku wa 5 kugera Ku cyumweru, umwana wabo muto yararize umuntu wari aje mu rugo aramwumva aragenda abibwira interahamwe ko mu nzu iwacu harimo abantu batangira kudutera. Ubwa mbere baraje tubaha ihene ngo bajye kurya baragenda,ubwa kabiri baza bari kumwe n’abandi ari igitero kinini baradusaka ariko ntibagera aho twahishe abantu baragenda. Nari mfite mukeba wange ufite abana bakuru, abahungu be baraza barambwira ngo nsohore abo bantu cyangwa bazane ikindi gitero mbabwira ko abantu bagiye batagihari.

Twabonye ko bikomeye duhamagara umugabo w’incuti yacu utari mu nterahamwe tumusaba kudufasha nuko abwira abahungu be bazana nawe maze twemeranya ko bagiye guherekeza uwo muryango bakabageza kuri Kiliziya ku Ruhuha tukabaha amafranga ibihumbi 30.

Mu nzira bahuye n’igitero bararwana babasha kurokora uwo muryango n’ubwo harimo abakomeretse ariko nta wapfuye. Bageze kuri Kiliziya ya Ruhuha babashyikirije abapadiri baragaruka umugabo wange ashimira abo bamufashije, ubwo hari mugitondo nka saa mbiri.

Hamaze gucya bigeze nka saa tanu haje igitero kije kwica ba batutsi ariko basanga twamaze kubajyana bagira uburakari bwinshi batwaka amafranga tubaha ayo twari dusigaranye barayagaya babwira umugabo wange ko ariwe bagiye kwica, yagize ngo ni ibyo bivugira ariko chef wabo ahamagara babiri muri bo bajya kwirembo bagarutse umwe ahonda ifuni umugabo wange mu mutwe aragwa undi amukubita umugeri mu nda baramwica.

Nasigaranye abana babiri dusigara mu buzima bugoye cyane imiryango yaratwanze ngo nitwe twizize, Imana yaramfashije barakura, bariga ubu umwe arubatse n’ubwo undi yapfuye azize indwara.
Inama natanga Ku bakiri bato ni ukugira umutima mwiza mu bihe byose, byaba byoroshye cyangwa bikomeye kandi ugaha agaciro buri muntu kuko twese twaremwe n’Imana.

Violette

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe