Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Karama (Huye)

Uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Karama (Huye)

Yanditswe kuwa 07-04-2018 Saa 10 : 48

Nitwa Mukamwiza Jeanne d’Arc, Jenoside itangira muri 1994 nari mfite imyaka 13 nari ntuye mu cyahoze ari perefegutura ya (Butare) ubu ni akarere ka Huye umurenge wa Karama, Jenoside itangira twarahunze nk’abandi tugeze mu nzira umuturanyi utari mu bahigwaga abwira ababyeyi banjye ngo babahe umwana bamuhishe bahitamo gutanga jyewe na murumuna wanjye.

Baraduhishe igihe kiragera batangira gutwikira abantu b’aho twari dutuye bakajya iwacu gusahura no gusarura imyaka bitwaje ko baduhishe, hashize nk’icyumweru rero ba bantu baduhishe baratwirukanye ngo dusange iwacu I karama aho hari amashuri na kiliziya niho abantu benshi bari bahungiye bavuye za Kibeho Cyahinda no muri za Maraba.

Kuva aho rero bari baraduhishe kugera I Karama byabaye inzira y’umusaraba twaragendaga tukagwa ku matsinda y’interahamwe ziri mu nama zo kwica no gushimuta inka z’Abatutsi bakadusubizayo bakatwirukankana bashaka kutwica. Ndetse uko twirukaga tugaca ku ngo z’abatarahigwaga, abagore n’abana batuvugirizaga induru bakerekana aho duciye ngo badukurikire. Hari ahantu Papa yari afite icyuma gisya n’akabari twashatse guhungirayo twaharebera kure tukabona hari abantu hanitse n’ibintu bimeze nk’imyenda tugenda twihishahisha mu masaka tujyayo tugezeyo dusanga ni interahamwe ziriyo baratwirukankana bashaka kutwica twirukira mu masaka turihisha baratubura dukomeza kugenda twihishahisha kugeza igihe tugeze I karama.

I karama rero naho ntitwahatinze kuko tariki 21/04/1994 interahamwe zaje kwica abantu aho I karama. Interahamwe rero zaraje zitangira kurasa abantu nabo bakirwanaho bakoresheje amabuye zikarasa zikinjira mu mashuri zigatema abantu no mu kiliziya ku bw’amahirwe rero amasasu arabashirana bagiye kuzana andi i Butare mu mujyi abari basigaye harimo n’inkomere turiyegeranya baravuga ngo duhungire I Burundi. Twaragiye abari abapolisi ba komine baradukurikiye bagenda barasa abantu inzira yose ku bw’amahirwe jye na wa murumuna wanjye twageze I Burundi hamwe n’abandi bavandimwe 2 ariko abenshi baguye aho.
I Karama rero haguye abatutsi benshi basaga ibihumbi 70,000,ubu rero nariyubatse ndi umu mama mfite abana 2.

Jeanne M. 

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe