Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Karen Uwera uririmba indirimbo zihimbaza Imana

Karen Uwera uririmba indirimbo zihimbaza Imana

Yanditswe kuwa 04-04-2018 Saa 08 : 51

karen Uwera ni umuhanzi w’umuririmbyi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yatangiye kuririmba ari umwana muri chorali y’ishuri yigagaho. Kuri ubu nabwo aririmba mu rusengero rwe.

Indirimbo ya mbere yayihimbye afite 14. Yagiye muri studio muri 2011. Akaba aririmba indirimbo zihimbaza Imana gusa. Amaze guhimba indirimbo nyinshi izimaze gusohoka ni 9 harimo izifite amashusho nka “ He will do it”, I surrender, Hossana Elshadai.

Karen rero yatubwiye ko ibihangano bye byinshi biza iyo ari mu bihe byo gusenga rimwe na rimwe akumva indirimbo abyutse cyangwa se bitewe n’amarangamutima afite yishimye cyangwa ababaye.

Usibye indirimbo ze ahimba, Karen afatanya n’abandi bahanzi b’abagore mu gukora ibitaramo bitandukanye.
Karen kandi akora ubucuruzi aho ahimba ibijyanye n’imideri y’imyenda yitwa KARSSH collections. Karen rero niwe uyobora ishyirahamwe ry’abakora imideri muri PSF.

Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe