Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uko wategura meshe zo kwisukisha ukirinda allergie iziturukaho

Uko wategura meshe zo kwisukisha ukirinda allergie iziturukaho

Yanditswe kuwa 03-04-2018 Saa 11 : 00

Abadamu benshi iyo bamaze gusuka cyane cyane ibisuko bibakoraho bagira allergies. Bimwe mu bigaragaza ko wagize allergie ni : ukuzana uduheri mu maso tutari dusanzwe, kuzana amabara mu maso, kugira imvuvu zikabije ukishima cyane, kugira udusebe mu misatsi, kugira ibihushi mu musatsi cyangwa aho umusatsi utangirira hari n’ababyimba mu maso.

Iyo allergie rero iterwa n’ibintu baba bashyize muri meche iyo bari kuzikora bitera allergie bamwe abandi ntizibibatere bitewe n’imiterere ya buri wese. Dore bimwe mu byo wakora ukirinda allergie iterwa na meshe.

Fata meche ukizigura mbere yo kuzisukisha
Shyushya amazi litiro 2 abire uyasuke mu gisoriri kinini
Sukamo vinaigre nyinshi nk’agace k’agakombe
Shyiramo izo meshe waguze zigifunze na twa dufimbo utadukuyeho uzirekeremo iminota 15.
Nyuma yiyo minota uzabona urufuro rw’umweru rwaretse ku mazi hejuru
Zikuremo uzunyuguze mu mazi y’akazuyazi, hanyuma uzanike zirambuye ahantu hari akayaga zume . Uzabone kuzijyana aho bagusukira.

Ikindi cyiza cyo gukora meshi gutya ni uko bituma zinoga neza mu kuzisuka kandi no kuzifunga zikaba zoroshye zidakanyaraye.

reba video y’uko wabikora :

Twifashishije youtube
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe