Ahabanza » Guteka » Deseri » Pancakes zoroshye

Pancakes zoroshye

Yanditswe kuwa 03-04-2018 Saa 08 : 42

Abantu bakunze kwitiranya pancake na crepe nyamara biratandukanye mu buryo bitekwamo. Ubu ni bumwe mu buryo bworoshye watekamo pancake.

Ibikoresho

Ifarini 125g
Isukari : utuyiko 2
Umusemburo : utuyiko 2 cg agashashi kamwe
Umunyu akayiko 1
Igi 1
Amata igikombe 1
Amavuta utuyiko 2

Uko bikorwa

Mu gisorori kinini , vanga ifarini isukari, umusemburo, n’umunyu. Kora akobo hagati ushyiremo amata, igi, n’amavuta. Vanga ukoresheje umutozo binoge neza

Fata ipanu ushyushyeho utuvuta ducye cyane, ku muriro mucye. Fata ikiyiko kinini (louche) ushyireho iyo mvange wakoze. Ntuyisanze ku ioanu ureke ifate irange uruhande rumwe. Nubona hejuru hatangiye kuza utwobo uyihindure, ufatishe irange urundi ruhande. Buri pancake imwe wakoresha nka ¼ cy’iyo mvage.

Zitegure zishyushye. zitegurane n’ubuki

source : allrecipe
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe