Uburyo 7 wakwambaramo furari (foulard)

Yanditswe: 28-03-2018

Muri iyi minsi hari imvura, ni byiza kwitwaza furari, ukaba wayambara hakonje cyangwa se izuba ryaza ukayikuramo. Usibye uburyo busanzwe rero wibonye , dore ubundi uburyo ushobora kwambaramo furari (foulard) bitewe n’uko ingana ndetse na moderi ushaka nkuko tubikesha urubuga rwa FB :

1. Nka esharupe ( écharpe) : Niba furari yawe ari ndende ushobora kuyambara uyirambuye, ukayipfuka hose ikaba yasimbura umupira.
2. Furari nk’iyabakora mu ndege :

JPEG - 34.1 ko

abakobwa bakora mu ndege bakunda kwambara echarpe ifunze neza ku irugu. Niba wambaye ishati ipfundo riba hagati, niba ufite ikora rizamutse shyira ipfundo ku ruhande

3. Nka bandana : ushobora kuyifunga ku gahanga cyane cyane abafite imisatsi ya naturel.
4. Ku misatsi ya chignon : Niba ufite imisatsi myinshi wayifungisha chignon nabyo biba biza neza.
5. Ku kaboko :

JPEG - 7.4 ko

udufurari duto ushobora kutwabara ku kaboko tukamera nk’igikomo.
6. Ku isakoshi  :

JPEG - 9.3 ko

ushobora gufunga furari ku migozi y’ isakoshi bikaba byiza cyane ijyanye n’imyenda wambaye
7. Ushobora kandi kwambara furari nk’umukandara.

JPEG - 19.2 ko

Photo google,

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe