Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wakwirinda ko verni ya gel yangiza inzara zawe

Uko wakwirinda ko verni ya gel yangiza inzara zawe

Yanditswe kuwa 25-03-2018 Saa 22 : 02

Verni ya gel ni ubwoko bwa za verni zitinda ku nzara. Izi verni zimaze iminsi ziharawe, dore ko zituma verni ikomeza igasa neza ku nzara kandi igatindaho ku buryo umuntu adakoresha inzara buri cyumweru.

Izi verni rero zidakoreshejwe neza zatera ibibazo.

Ubu ni bumwe mu buryo wakwirinda ko izi verni zangiza inzara zawe niba ukunda gushyiraho izi verni :

  1. - Umaze gusigaho iyo verni fata akaruhuko gato ube uretse kongera kuyishyira ureke inzara zongere zikomere. Bivugwa ko warindira byibura iminsi 10 mbere yo kongera gushyiraho indi verni ya gel.
  2. - Irinde kugerageza kwikuriraho verni ya gel ku nzara uyiharura ahubwo gana salon ibifitiye ibikoresho
  3. - Nyuma yo gukuraho verni sigaho amavuta yabugenewe atuma inzara zikomera
  4. - Iyo verni ya gel iyo itinze, ishobora gutuma urwara indwara z’inzara, ni byiza rero kutarenza ibyumweru bibiri uyifite.
  5. - Kariya gatara bumisha verni za gel ntago zivugwa rumwe n’abashakashatsi bamwe bavuga ko gatera indwara za cancer abandi bakabivuguruza. Mu gihe nta kiremezwa na bose byaba byiza uyikoresheje rimwe na rimwe.

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe