Ahabanza » Umuryango » Kurera » Nagenzura gute niba umwana afashwe neza muri crèche ?

Nagenzura gute niba umwana afashwe neza muri crèche ?

Yanditswe kuwa 16-03-2018 Saa 05 : 20

Mwadufasha kumenya uko twagenzura niba umwana afatwa neza muri crèche ? Umwana wanjye amaze amezi 9 muri crèche kubera ko abakozi bananiye aho guhora mbahinduranya mfite umwana muto twafashe icyemezo cyo kubareka njyana umwana muri crèche ariko mpora nibaza niba ntarahungiye ubwayi mu kigunda, nkibaza uko nakwizera ko umwana atekanye nuko nasuzuma niba aguwe neza.

Akijyayo yishimiraga kujyayo cyane no kumucyura akanga gutaha, yiyongereye ibiro ku buryo bugaragara aranacya mu maso cyane, byanyemeje ko yari yararenganiye mu rugo.

Hashize igihe gito yadukanye umuco wo kurira iyo mujyanye ariko najya no kumucyura nabwo agataha adashaka gutaha arira bisaba umwanya kumwinginga ngo dutahe. Ubu byaranyobeye kuko akenshi asigara atishimye akanataha atishimye.

Natekereje ko ari ukwivumbura kubera namucukije ubundi nkibaza niba aho yirirwa adafatwa neza (nabyo bikanyobera kuko dutaha atabishaka), bambwira ko yirirwa neza nta kibazo kandi nanjye iyo ngiye kumufata nsaga ameze neza asabana n’abandi akishimira kumbona ariko agahita ahinduka akarira akanga gutaha, bigasaba kumwinginga cyane no kumushukisha utuntu kugirango adataha arira. Nimungire inama.

Ufite nawe ikibazo cyangwa ushaka gutanga ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Ikibazo cya services zitangwa na crèches cyakwibazwaho cyane muri iki gihe ubunyangamuyo bugenda bugabanuka no gukunda amafaranga byiyongera mu bantu kuko crèches ziba zifunze ntitumenya ibyo bagaburira abana n’uko bafatwa, tugendera ku cyizere umunsi cyaraza amasinde twatungurwa. Sinzi niba hari inzego za Leta zikora igenzura cg zibikurikirana. Iyo duhitamo crèche dukurikiza aho iri niba hatworoye kujyana/gutahana umwana, ihendutse, services batanga,... ariko ntibitworohera kwizera 100% ko ibyo services zanditse ku mpapuro kandi twishyuye ko arizo zihabwa abana. Amashuri Yandi agira komite z’ababyeyi tukabagirira icyizere ko baturebera kuko n’abana babo baba bigana n’abacu ariko muri crèche aho nderera mbona nta nama y’ababyeyi.

    Abafite crèches banyumve neza, simbarwanya kandi tubashimira umurimo mwiza wo kurera mudufashamo ariko namwe murabizi ko hanze aha hari abahemu, rwose tubazanira abana tubafitiye icyizere ariko nanone accountability ni nziza kuko ihamya ko umuntu yifitiye icyizere kandi akora inshingano ze neza. Twafatanya gutekereza uko impande zombi zanyurwa.

    Ni jyewe wasabye inama, kubera ukuntu bimpangayikisha nakomeje kubitekereza nibaza niba iki gitekerezo nungutse nonaha cyagira umumaro (munkosore cg munyunganire) : habayeho komite y’ababyeyi barera muri crèche bagahabwa inshingano yo kujya bahamya ko services zitangwa mu buryo butunguranye (ababyeyi twese nemera ko dufite umwanya muto n’inshingano nyinshi, guhamya mvuga ntibyasaba umwanya munini ex : rimwe mu kwezi umubyeyi uri muri komite agatungura crèche akareba ko lunch bahaye abana ariyo yanditse kuri timetable iteguwe neza n’uburyo abana bagaburirwa, undi akazajyayo mu masaha yo koza abana akareba ko koko abana boga n’amazi baboza niba ashyushye,... ikindi gihe undi akajyayo amasaha yo kuryama akareba ko abana babaryamisha neza batabahabuye, ikindi gihe undi akajyayo mu masaha yo kubaha imbuto akareba ko bazihawe uko biteganijwe, gutyo gutyo. Hagakurikiranwa ibigaburirwa abana, isuku, umutekano wabo...) Ntabwo ari igenzura ahubwo ni ugukirikirana uko services zitangwa bigafasha ababyeyi gutekana mu mitima bakongera icyizere bagirira crèche kandi nayo ikaba inyangamugayo ikuzuza inshingano zayo ndetse igahanga udushya ababyeyi bakajya bayirangira abandi ikuba izina.

  • jye ndumva niba iyo ugiye muri creche ubona umwana ameze neza ukaba unabona ku mubiri ameze neza ndetse no mu myifatire ukabona atigunze aseka atuje ikibazo ntago cyaba muri creche. ahubwo wenda wareba uko umufata iyo muri mu rugo. ese iyo muhageze umwitaho, ntago umusiga ukagenda cg ukigira muri television cg whatsapp ? hari igihe umwana yanga gutaha kuko hari ikintu adakunda mu rugo aziko kigiye gukurikira. hari umwana wajyaga yihisha mama we aje kumufata kubera ko mama we amutahana agahita amugeza mu rugo agahita yigendera. umwana rero akanga gutaha kuko adashaka gusigara mu rugo n ;abakozi.

    Mu gitondo naho wareba uburyo umuteguramo : wenda ukaba uri kumwirukansa umutegura vuba vuba ngo wenda udakererwa kandi umwana ashaka ko umuha akanya ukamuganiriza, ukamutegura mw’itonze mutuje nta stress ya mu gitondo yo kwiruka ajya ku ishuri. cg se akaba akanguka atamaze ibitotsi bigatuma yiyenza mu masaha ya mugitondo. wareba muri ubwo buryo ukareba icyo wahindura.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe