Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Ibiringanya birimo inyanya na jambo

Ibiringanya birimo inyanya na jambo

Yanditswe kuwa 14-03-2018 Saa 07 : 37

Ibibiranganya ni imboga mu Rwanda abantu badateka ari zonyine, akenshi bazivanga n ;izindi mboga. ubu ni uburyo wazitekamo zikaryoha ubwazo :

Ibikoresho :
Ibibiringanya 500g
Jambo 50g
Inyanya 4 ziringaniye Igitunguru 1
Agace ka tungurusumu 1
Akayiko ka persil irapye
agasenda n’umunyu

Uko bikorwa

Hata ibibiringanya ubikatemo ibice binini.
Shyushya amavuta hanyuma ubishyiremo ugaragure iminota 5 cyangwa itandatu
Ongeramo ukurikiranya igitunguru wakasemo duto , tunugurusumu isyonyoye, persil , na jambo ikasemo uduce duto.
Ongeramo inyanya wahase ugakatamo udece duto.
Shyiramo umunyu upfundikire ureke bihire ku muriro mucye mu minota 30.
Shyiramo urusenda, tegura bigishyushye.

Byavuye mu gitabo "La cuisine aux pays du soleil"
Photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze gukomeza kuduhugura, iyo muvuze agace ka tungurumu 1 biranyobera nkurikije izo tugura ku isoko kuko haba ubwoko 2 : intente cg izifatanye uko zakafavanywe mu butaka. Mumfashe gusobanukirwa. Ikindi persil ni imababi, sinsobanukirwa persil irapye (ntekereza ko ahubo byaba kuyikata duto cyane)

    • tungurusumu iyo uyitonoye iba yerekana uduce dutandukanye tuyigize . iyo tuvuze agace kamwe tuba tuvuze ako gace kamwe kayo hari n’abakita akajumba kamwe. kariya umanyuraho hagasigara indi. hanyuma persil wayikatamo duto ni sawa.

  • muradufasha cyane

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe