Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Ysolde na Kevine bafite uruganda rw’inkweto za sandali.

Ysolde na Kevine bafite uruganda rw’inkweto za sandali.

Yanditswe kuwa 15-03-2018 Saa 07 : 51

Ysolde na kevine bafite uruganda rukora inkweto za sandali ruherereye Gahanga. Bacururiza izo nkweto mu maduka abiri yabo ari mu mujyi wa Kigali aho inkweto zabo zitwa Uzuri Y&K. Bari muri ba rwiyezamirimo batangiye ari bato bakiri mu ishuri ubu bakaba bamaze kugera ku ntera ishimishije, aho basigaye bacuruza inkweto zabo hanze y’u Rwanda. Mu kiganiro twagiranye na Ysolde yatubwiye ko bamaze gukora imiguru isaga ibihumbi icumi(10,000) by’inkweto mu ruganda rwabo.

Ysolde na Kevine rero bamenyaniye ku ishuri bari muri kaminuza bahujwe n’imyitozo yo mu ishuri. Baje kuba inshuti kuko bose bari bafite igitekerezo cyo guhanga za moderi z’imyambaro itandukanye. Batangiye rero bakora ibintu byinshi icyarimwe, imyenda, amasakoshi n’inkweto aho bambikaga ibitenge inkweto bigakundwa n’abantu batandukanye.

Binyuze mu mahugurwa yo gukora business bakoze baretse gukora ibintu binshi icyarimwe bahitamo gushyira imbaraga ku gukora inkweto.
Batangiye rero bakoresha amafaranga yabo, bagashushanya moderi bagashaka abantu bigisha gukora inkweto barangiza bakabaha akazi. Bagenda bazamuka buhoro buhoro, amafaranga bakuye mu byo bakoze bakongera bakayashyira muri iyo business kugira ngo bakomeze kongera ubishobozi bwabo.

Bagize amahirwe rero yo gukorana n’inzobere zibigisha gukora inkweto, bakagenda bongera ubumenyi ndetse n’ibikorwa byabo aho bagenda bongera umubare w’abo bahugura. Ubu bafite abakozi 32 bakaba kandi bari guha amahugurwa abantu 100 mu gukora inkweto.
Ysolde rero avuga ko cyimwe mu byabafashije gutera imbere vuba ari ugukora cyane, gushyira gahunda mu mikoreshereze y’amafaranga , kumenyana n’abantu bakorana, ndetse no gukora ubushakashatsi butandukanye mu bucuruzi bwabo.
Dore zimwe muri sandali bakora :

JPEG - 150.1 ko
JPEG - 124.8 ko

Ukeneye izi nkweto cyangwa ibindi bisobanuro wahamagara kuri tel 0738915264

Yanditswe na Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe