Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibintu bikwereka ko ukeneye guhindura umukozi w’umwana.

Ibintu bikwereka ko ukeneye guhindura umukozi w’umwana.

Yanditswe kuwa 11-03-2018 Saa 23 : 16

Kimwe n’akandi kazi kose, hari abakozi baba badashoboye ako kurera abana. Iyo umwana rero akiri muto cyane, umukozi akaba amufata nabi ushobora kubimenya ukurikije ibimenyetso nubwo umwana aba tabasha kuvuga.

Dore bimwe muri ibyo bimenyetso byakwereka ko umwana afite ikibazo ku mukozi umurera :

  • - Umwana ararira cyangwa ukabona ko atinya umukozi umurera iyo agiye kumufata
  • - Kuba umukozi atakubwira ibyo yakoze ari kumwe n’umwana bihagije, wanamubaza ukabona ntabwo ashaka kuguha ibisobanuro birambuye
  • - Guhinduka kw’imyitwarire y’umwana idasanzwe cyane cyane bamaze umwanya bari kumwe. Harimo ndetse no kubona umwana afite inzara nyinshi kandi kuri gahunda ye yaba amaze kurya cyangwa se hashize umwanya muto umukozi akubwiye ko amaze kumugaburira
  • - Kuba hari ibintu ubona umukozi akubeshya cyangwa akwiba byaba bikwereka ko atari umwizerwa
  • - Udusebe twinshi ku mubiri : umwana utangiye gukubagana ashobora kugira udusebe tumwe na tumwe ariko hari ibyo wabona ukabona birenze gukubagana k’umwana bikaba byakwereka ko yaguye ahantu harehare byerekana ko bamurangaranye
  • - Hari kandi no kumva ubuze amahoro mu mutima n’ubwo nta kintu kigaragara ubona. Byaba byiza ugize umwanya wo kugenzura ibyo ukeka.

Ni byiza rero ko mu gihe ubonye ibimenyesto bikwereka ko umwana atamerewe neza n’umukozi umurera uhita umusezerera udategereje ko hazaba ikosa rikomeye.

Byavuye ku rubuga rwa itsbaby

Photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • murakoze
    mwazadukore inkuru ivuga kubiyo wagaburira umwana ugitangira kurya tukamenya ibyemewe nibyo aterewe kuruya

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe