Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wagira uruhu rwiza ruzira umwera ku maguru

Uko wagira uruhu rwiza ruzira umwera ku maguru

Yanditswe kuwa 09-03-2018 Saa 08 : 03

Hari abantu baba bafite amaguru afite uruhu rukanyaraye cyangwa se rukaba rufite umwera rudafata amavuta kubera hari ibyo wakora kandi byoroshye ukagira uruhu rwiza ku maguru.

Ibikoresho

Amavuta ya elayo (huile d’olive) ikiyiko 1
Isukari garama 90
Agace k’akayiko gato ka glycerine.

Uko bikorwa

Shyira isukari ma gasorori
Ongeramo amavuta ya elayo
Sukamo glycerine
Bikoroge cyane byivange
Bishyire muri firigo bimaremo amasaha abiri
Bikarabe n’amazi akonje.
Igihe uri koga ku maguru umaze gushyiraho amazi amaguru atose ujye ukubishaho urwo ruvange cyane
Jya ukoresha ubu buryo kabiri mu cyumweru, ukwezi kuzajya gushira ufite uruhu rwiza ku maguru atakigutera isoni nka mbere

Byavuye kuri la santé.com

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze muzansoba nurire umuti wise cya ukoivurwa nbyz cyne murakoze,

  • MWIRIWE HO BAJYANANAMA BEZA ?
    ESE IBI MWAVUZE HARUGURU NTAGO UDAFITE FIRIGO YABIKORESHA NGO BIKUNDE ?
    ESE WONGERAMO UKO WIBONEYE CG UKURIKIZA BIRIYABIPIMO MWATUBWIYE ?

  • merc nonese ubikoze nyuma ukaza kubireka ntabwo hakongera kukanyarara ?

  • Umuti wise wakoresha umuti witwa white field

  • merci
    nonese iyumaze kubyoga urihanagura ukisiga ?

  • nanjye nababazaga icyo umntu yakoresha kugira ngo agire intoki zoroshye urugero kubera ko umuntu ahora akaraba buri kanya nohora yambaye gants bigatuma intoko zikanyarara ariya mavuta yo muntoki aba mumamagasins ntacyo amfasha murakoze

  • mungire inama amavta umuntu yakoresha kgira ngo agire intoki zoroshye

  • Muraho Bajyanama Dukunda ESE Umuntu Udafite Frigo Ya kwifashisha iki ?Murakoze

  • Murakoze,solange koresha amavuta ya elayo(luwili/or igihwagari) nisukari nibyo byoroshya intoke

  • Murakoze ku nama nziza mutanga, nanjye nagirango mumbwire umuti yavura imyate igakira burundu. Narivuje kwa muganga ariko umuti bampaye witwa acide salcylique ntuyivura pe, mwigeze mutubwira gukoresha amavuta ya elayo nyashyizeho ahubwo noneho irasara, ubu mpora nambaye inkweto zifunze kuko intera isoni. none rwose mumfashe mundangire umuti uyivura igakira burundu kuko intera ipfunwe
    Murakoze

    • Niba warakurikije ibyanditse mu nkuru ivuga ngo uko wakwivura imyate bikanga kuri iyi link http://agasaro.com/spip.php?article4155
      ikindi wakora ni gukoresha glycerine iriya isanzwe isa nk’amazi, ukayisigaho nijoro ugiye kuryama bikaba byiza wambaye amasogisi, na mu gitondo umaze koga ukayisigaho ukirirwa wambaye inkweto zifunze. nyuma y’iminsi 3 uko ugiye koga kuba ibirenge ukoresheje inzara uruhu ruba ruri komoka, wirinde gukoresha twa twuma cyangwa utubuye dukuba ibirenge. wongere ukomeze usigeho iyo glycerine, nyuma y’ibyumweru bibiri uzabona iri gushira. hanyuma jya unywa amazi ahagije,

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe