Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Potaje y’inyanya n’ibikoro

Potaje y’inyanya n’ibikoro

Yanditswe kuwa 09-03-2018 Saa 07 : 32

Ibikoro cyangwa ignames mu gifaransa ni ibiryo bitagikunze kugaragara mu mafunguro ya buri munsi usibye wenda ku bantu bafite za regimes. Ibikoro rero bikungahaye ku ntungamubiri bikaba aribyiza ko bishyirwa mu mafunguro ya kenshi. Ubu rero ni uburyo bumwe wabiteka mu buryo bworoshye.

Ibikoresho

Inyanya 500g
Ibikoro 250g
Amazi litiro 1n’igice
Umunyu, agaseda cyangwa ikirungo cya poivre.

Uko bitekwa

Fata inyanya n’ibikoro ubyoze neza, ubihate ubikate mo uduce duto.
Biteke mu mazi arimo umunyu bibire mu gihe cy’isaha n’iminota 15
Bikureho ubisye, bishyire mu gisorori uteguramo potaje
Ongeramo umunyu n’agasenda hanyuma urapire hejuru ka persil gacye
Bitegurane n’umugati.

Byavuye mu gitabo, la cuisine aux pays du soleil
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe