Ahabanza » Uburinganire » Mu muco » Impamvu hizihizwa umunsi w’abagore ku isi yose

Impamvu hizihizwa umunsi w’abagore ku isi yose

Yanditswe kuwa 13-03-2018 Saa 06 : 35

Buri mwaka tariki ya 8 werurwe ni umunsi ngarukamwaka w’abagore, wizihizwa hafi ku isi yose. Uyu munsi umaze imyaka irenga ijana wizihizwa, umuntu akaba yakwibaza impamvu ugikomeje kwizihizwa. Dore rero zimwe mu mpamvu wagiyeho n’uko bihagaze ubu :

Uwo munsi ujya gushyirwaho abagore basabaga ko bahabwa uburenganzira bwo gutora, kugira imyanya y’ubuyobozi, ndetse no guhabwa amahirwe angana mu kazi kimwe n’abagabo. Ese ibi byagezweho ku kihe kigero ?

Nkuko tubikesha ikinyamakuru the independent, kuri ubu 50% nibo bagore bari mu nteko zishinga amategeko ku isi, abakuru b’ibihugu ni 19 gusa mu bagabo 196. Abagore b’abaministiri ni 17% bonyine. Naho abagore 55 nibo bari ku rutonde rw’abakire ku isi ruriho abagabo 500. Nubwo iyi mibare igenda yiyongera ugereranije n’imyaka yashize, ariko iracyari mito, haracyari byinshi byo kugeraho. Bivugwa ko byibura bizasaba iyindi myaka irenga 100 kugira ngo icyuho cy’uburinganire kirangire.

Usibye rero ibyo byavuzwe haruguru haracyari ikibazo gikomeye cy’umubare w’abakobwa bahohoterwa. Byibura miliyoni 120 z’abakobwa n’abagore bari munsi y’imyaka 20 barahohotewe bishingiye ku gitsina. Nubwo iki kibazo cyahagurukiwe ariko abenshi mu bahohoterwa ntibabasha kubivuga ndetse n’ababivuze akenshi nta bimenyetso baba bafite bihagije byatuma uwabahohotewe ahanwa.

N’ubwo kandi umubare w’abagore bakora akazi gahembwa wiyongereye cyane, baracyahembwa amafaranga macye ugereranije n’uwa bagabo aho usanga bahembwa byibura ayo abagabo bahembwaga mu mwaka wa 2006. Ikindi ni uko byibura umugore 1 mu bagore 10 adafata icyemezo ku mafaranga aba yakoreye ahubwo gifatwa n’umugabo we.

Uyu munsi urakenewe kugirango hishimirwe ibyagezweho kandi hanafatwe ingamba zo guharanira ibitaragerwaho dore ko impamvu zatumye ushyirwaho zitaragerwaho ku kigero gishimishije.

Uyu munsi rero hari abawizihiza bitabira ibikorwa bitandukanye biba byateguwe, hari kandi n’abaha impano abagore n’abakobwa cyangwa bakabasohokana. Tuboneyeho kwifuriza abagore umunsi mwiza.

Astrida

Ibitekerezo byanyu

  • Nibyiza kwizihiza uyumunsi rwose kuko hari byinshi ubona byagezweho murwego rwo kwita kubagore nubwo hari nabyinshi bigikenewe. Hakenewe gukomeza gushyiraho imbaraga mukuzamura abagore bari muri category sociale zidakunze kumenyekana, nkabakene, abakuze. Usanga iyo bizihiza umunsi wabagore babandi bateye imbere bahinduka nkagakinigirizo ko kugaragaza ko benewabo bateye imbere kandi Atari ukuri. Abagore baracyitinya, baracyakubitwa, baracyavunika, kandi biri kurwego rwohejuru ugereranije nabene wabo babagabo. Harakabaho umugore, harakarama umugore wirwanda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe