Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Lupita, umustari wasokoje amasunzu mu birori byo muri Amerika

Lupita, umustari wasokoje amasunzu mu birori byo muri Amerika

Yanditswe kuwa 05-03-2018 Saa 20 : 44

Lupita Nyong’o , icyamamare mu by’amafirime, yasokoje amasunzu ubwo yari ari mu birori byo guhemba abakinnyi ba za filime, ejo hashize tariki ya 4 z’uku kwa gatatu I los angeles muri Amerika.

Lupita rero yasokoje iyi nsokozo, hejuru ashyiraho agatuta kagiye kaboheyeho akagozi gasa na zahabu. Ako kagozi kakaba karasaga n’ibara ryari ryiganje mu ikanzu yari yambaye. Ayo masunzu yayasokojwe n’umukwaferi we witwa Vernon François.
Ibinyamakuru bitandukanye nka “The Voque,” Huffington Post. Bikaba byanditse kuri iyo nsokozo Lupita yari yasokoje ndetse bakaba bavuze ko yahaye agaciro insokozo gakondo y’abanyarwanda. Ndetse nawe bikaba byatumye agaragara neza akavugwa n’ibinyamakuru bitandukanye.

Iyi nsokozo y’amasunzu, ni insokozo yo hambere aho abakobwa b’abangavu ndetse n’abasore bo mu Rwanda basokozaga. Ariko muri iki gihe ntago igisokozwa mu Rwanda usibye ababyinnyi bamwe na bamwe b’imbyino za kinyarwa bayisokoza.

JPEG - 38.1 ko

Lupita rero ni umunyakenya uvanze n’umunya mexique akaba aba muri Amerika I New York, akaba yarize iby’amafirime kandi akaba ari na byo akora. Ari mu banyafurika bacye babashije kugera ku rwego ariho. Kuba yasokoje iyi nsokozo nyarwanda bikaba ari ishema ku muco w’abanyarwanda.

photos zavuye kuri Google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe