Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Amasutiye ameswa ryari ?

Amasutiye ameswa ryari ?

Yanditswe kuwa 05-03-2018 Saa 20 : 47

Isutiye ifatwa bitandukanye n’ikariso nubwo yose ari imyenda y’imbere. Mu gihe amakariso yambarwa rimwe akameswa, hari abambara amasutiye iminsi myinshi. Tugiye kubabwira inshuro amasutiye nayo agomba kumeswa.

  1. - Hari abayambara rimwe bagahita bazimesa. Ibi ni byiza nubwo izo sutiye zisaza vuba ariko byerekana isuku.
  2. - Niba ushidikanya kuyimesa uyambaye rimwe, byibura yambare kabiri uhite uyimesa. Gusa na none si byiza kuyambara kabiri wikurikiranya. Wayambara rimwe ukayisimbura undi munsi ukazongera ukayambara undi munsi. Ukabona kuyimesa.
  3. - Kuyambara gatatu utarayimesa ni umwanda kuko ni umwambaro uba ukwegereye kandi ugeraho icyuya cyane cyane ku bafite mu gatuza hanini. Bishobora gutuma rero unuka icyuya n’ubwo waba wakarabye wanahinduye indi imyenda.
  4. - Isutiye ijyanwa muri sport yo yambarwa rimwe igahita imeswa kuko ntiwayibika kandi wabize icyuya cyinshi uyambaye.
  5. - Ku bakoresha abakozi b’abakobwa mu kurera abana bato cyane, byaba byiza babahaye amafranga yo kugura amasutiye menshi cyangwa bakayabagurira, bakanabigisha kuyahindura buri munsi, kugira ngo bajye baheka abana bafite isuku ihagije.
  6. - Mesa amasutiye atandukanye n’imyenda udashyizemo imbaraga nyinshi kugirango utwuma tubamo imbere tutayangiza hanyuma uyanike
  7. - Amasutiye ararushya kuyabika neza, ariko ushobora kugira tiroir yabigenewe waba ntayo ufite ukagira igikarito kinini uzajya usishyiramo ukagishyira mu kabati kugirango ntizibe zipanze mu kavuyo.

Agasaro.com
Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe