Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Akamaro k’ igishishwa cy’imineke utari uzi

Akamaro k’ igishishwa cy’imineke utari uzi

Yanditswe kuwa 02-03-2018 Saa 07 : 37

Umuneke n’urubuto rukunzwe kuribwa kandi rufitiye umubiri wacu akamaro ariko benshi bakunze kumva ko igishishwa cyayo nta kamaro gifite .Dore ibintu ushobora gukoresha ibishishwa by’imineke.

1.ushobora kugihananguza inkweto zawe:niba ufite inkweto z’uruhu ushobora gufata igishishwa cy’umuneke ukagikubisha izo nkweto zihita zishashagirana.

2.koza amenya:ushobora gufata icyo gishishwa ukagikuba k’umenyo inshyro nyinshi mu cyumweru bigufasha kugira amenyo y’umweru

3.kukuvura amasununu(les verrues):ufata igishishwa cy’umuneke ugashyira ahantu ufite udusununu ukagifatisha spaladra, ukajya ugihindura kenshi. nyuma y’icyumweru agasununu kazavaho konyine

4.kongera ubuhehere by’ahantu:nimba ufite uruhu rwumye ushobora gukoresha igishishwa cy’imineke ukacyisiga. birekereho ijoro ryose utiyunyuguje uze koga mu gitondo.

5. ushobora kugikuba ku makanya cyangwa ibyuma byo kurisha kugirango byongere bise neza.

Hifashishijwe urubuga la sante.
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe