Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wifata iyo umwana ahora akuburanya ku byo umubwiye.

Uko wifata iyo umwana ahora akuburanya ku byo umubwiye.

Yanditswe kuwa 02-03-2018 Saa 07 : 13

Biragoye cyane ku babyeyi guhagarika ingeso y’umwana uhora aburana uko abwiye gukora ikintu. Niba ufite abana bafite iyo ngeso kubemerera ko bakuburanya bibongerera imbaraga zo kugomeza kubikora. Dore bimwe mu byo wakora iyo ubwiye umwana gukora ikintu agashaka kukuburanya :

-  Niba umwana yagusabye ikintu ukanga hanyuma kaba ari kubigarura, mubwire ko utari bwongere kuganira kuri iyo ngingo ko wamubwiye “Oya” hanyuma uve ho ari. Ntukomeze kwisobanura, ntumubwire ibintu byinshi cyangwa ngo utangire kumuha amasomo yo kwitwara neza.

- Mu gihe kandi yongeye kugusaba ibyo wamwangiye kandi mumaze kubiganira ho ushobora kumubaza "uti harya icyo kintu twakivuzeho iki ? ubwe wenyine akisubiza.

-  Nazana ingingo zo kukuburanya muve I ruhande, navuga ibintu byo kutakubaha nabwo ashaka ko urakara ukamutonganya nabwo muve I ruhande . uzashake ikindi gihe cyo kumubwira uko agomba kukuvugisha. Muri uwo mwanya arashaka ko muhangana ntubimwemerere. Agomba kumenya ko adahangana n’umubyeyi we.

-  Ntiwisubireho nyuma kuko wabonye arakaye cyangwa arize ngo umwemerere ibyo wari wanze.

Umwana rero agomba kumenya ko iyo umubyeyi amubujije ikintu aba akomeje. Nabona kuburana ntacyo bihindura ku cyemezo uba wafashe, azagenda abireka. Gusa nanone irinde guhora ubwira umwana oya ku bintu byose agusabye.

Hifashishijwe urubuga rwa empoweringparents
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe