Ahabanza » Umuryango » Urugo » Amakosa 5 abashakanye bagomba kwirinda gukora

Amakosa 5 abashakanye bagomba kwirinda gukora

Yanditswe kuwa 28-02-2018 Saa 05 : 51

Kugira ngo abashakanye bakomeze gukundana hari ibintu bitwararika. Iyo umwe mu bashakanye cyangwa bombi bakoze bimwe muri byo bitangira kuzana amakimbirane, urukundo rukagenda ruyoyoka. Bimwe muri ibyo birimo ibi bitanu bikurikira :

1. Irinde Kuvuga nabi uwo mwashakanye umubwira abandi bantu niyo yaba ari abo mu muryango. Hari abantu bahora bavuga buri kantu kose kabaye cyangwa abtishimiye kubo bashakanye. Mu gihe mufite ikibazo mwagerageza kugicyemura mwembi. Mu gihe wumva ukeneye kugisha inama abantu, ku kibazo wenda kikuremereye hitamo abantu ubona b’indacyemwa mu magambo kandi nabo wirinde kubabwira uharabika uwo mwashakanye.

2. Irinde Kwemerera abandi bantu kuvuga nabi uwo mwashakanye. Mu busanzwe abashakanye baba bagomba kurindana. Iyo rero wumvise hari abantu batangiye kuvuga nabi uwo mwashakanye nubwo yaba atabyumva byaba byiza ubasabye kubireka. Aha bikunze kuba wenda abo mu muryango banegura uwo umwana wabo yashatse. Ni byiza rero kubasaba ko barekera aho icyo kiganiro. Niba ari bantu utabuza icyo gihe wava aho bari kubivugira.

3. Irinde Guhishanya. Ni bibi kwibikaho amabanga ugahisha uwo mwashakanye ibintu wenda bijyanye n’amafaranga, abacuti, email, ibyo waguze, ibyandikwa kuri telephone, abo muri busangire, indwara,etc.. kereka wenda ari ikintu kiza ushaka kumukoreraho surprise. Naho ubundi uko muhishanya bituma mutisanzuranaho.

4. Mwirinde kubwirana nabi : abantu bashakanye hari igihe batumvikana ariko mwirinde gutukana, kubwirana amagambo mabi, gutera ubwoba, cyangwa gukoresha andi magambo yakomeretsa undi. Ni byiza kuganira ku byo mutumvikanyeho mutuje kandi mwubahanye mwerekana ko mugikundanye nubwo hari ibyo mutari kumva kimwe.

5. Mwirinde kurwana cyangwa kubabazanya ku mubiri nko gusunikana, gukurura, gukubita urushyi, cyangwa ubundi buryo bwose bwo gukubita. Niba uri mu rushako ukaba ukubitwa wakwegera inzego zirwanya ihohoterwa zikagufasha.

Hifashishijwe urubuga rwa patheos.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe