Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » D’arc ufite umwihariko wo kwambika abadamu bibwira ko bataberwa.

D’arc ufite umwihariko wo kwambika abadamu bibwira ko bataberwa.

Yanditswe kuwa 28-02-2018 Saa 18 : 09

D’arc Kayitesi afite iduka ry’imyenda ikoze mu bitenge yingajemo amakanzu. Akaba afite umwihariko wo gukora imyenda ibera abadamu bakunze kubwirwa ko bataberwa kubera uko baba bateye. D’arc rero abakorera moderi z’amakanzu bajyanya ahantu hose kandi bakaba baberewe.

Nkuko D’arc yabitubwiye, ubusanzwe akunda imyenda, akunda kwambara neza akaba abifata nk’impano afite. Ubwo yakoraga akazi gasanzwe ko mu biro muri ICTR, bagenzi be bahoraga bamubwira ko bakunda uko yambara rimwe na rimwe akazana imyenda akabagurishaho.

Akazi kaje guhagarara noneho ajya kuba muri Côte d’ivoire. Ahageze avuga ko yahoraga ajya gushaka ibitenge byiza agashyira abatayeri bakadoda amakanzu menshi atandukanye. Iyo yazaga mu Rwanda yazanaga ayo makanzu akabona abantu bayakunze cyane, akagurisha akazasubirayo agakora andi gutyo gutyo.

Mu myaka itatu ishize, D’arc yagarutse kuba mu Rwanda noneho agura iduka ry’inshuti ye yari ifite iduka ryo kudoda imyenda yo mu bitenge. Ubwo nibwo noneho yatangiye kubikora nk’ubucuruzi bwe bwa buri munsi.

Yatangiye akunda kudoda imyenda akoresheje ibitenge abakiliya bamuzaniye, ariko kuri ubu akenshi yishakira ibitenge akadoda amakanzu abakiliya be bakagura amakanzu adoze. D’arc rero akunda guhimba moderi z’ibitenge bivanze n’ayandi ma tissue yaba ari coton cyangwa jeans cyangwa dentelles. Akaba akora moderi zisanzwe zidasakuje nkuko zikunze kugaragara mu bitenge.

Icyafashije D’arc rero gukora ubucuruzi kandi atarabyize ni uko yitwarararitse gukora amahugurwa menshi ajayanye no kuyobora business, imisoro , kwamamaza n’ibindi. Kuri ubu amaze no kugira abakiriya bari hanze y’u Rwanda akaba yifuza kwagura ubucuruzi bwe akagera muri east Africa ndetse no mu gihugu hagati akahagira amaduka menshi. Umukeneyewamuhamagara kuri tel 0788505654
dore amwe mu makanzu Darc yahimbiye moderi zikaba ziba ziri mu iduka rye :

JPEG - 119.9 ko
JPEG - 90.1 ko

Astrida.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe