Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Uko wakwikorera amata y’ikivuguto

Uko wakwikorera amata y’ikivuguto

Yanditswe kuwa 26-02-2018 Saa 05 : 34

Ibikenewe

  • Amata inshyushyu:5l
  • Imvuzo:1/2 cya igikombe cy’amata y’ikivuguto

Uko bikorwa

  1. Teka inshyushyu yawe neza
  2. Yitereke ihore cyane ariko ntakonje
  3. Kuraho igikoko
  4. Yayungurure neza
  5. Shyiramo ya mvuzo yawe
  6. Pfundikira neza uyatereke ahantu
  7. Bireke nka masaha menshi cyangwa biba byiza ubikoze n’ijoro kugeza mu gitondo utongeye kuyapfundura
  8. Yashyire muri frigo cyangwa ahantu hakonje nka nyuma y’amasaha 2 Fata umutozo
  9. Yavuruge neza kugeza igihe anoze cyangwa ashizemo utubumbe twose.
  10. yategure muri jag yabugenewe idafite ikindi kintu ijya ijyamo

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe