Ahabanza » Umuryango » Urugo » Abakozi bo mu rugo bananiye kubera telefone, nkore iki ?

Abakozi bo mu rugo bananiye kubera telefone, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 26-02-2018 Saa 05 : 22

Maze iminsi mfite ikibazo cy’abakozi nkoresha mu rugo bahora kuri telephone. Hafi ya buri mukozi wese uje, atangira akora neza ariko iyo ahembwe rimwe agatangira kubona amafaranga yo kugura ama inite arahinduka agatangira kwica akazi kubera telephone.

Nagerageje byinshi, yaba ari ukubaganiriza, kubaha amasaha yo kujya kuri telephone, rimwe na rimwe kuzibika nkazibaha barangije akazi ariko mbona byose nta musaruro.

Rwose umukozi amesa ari kuri telephone ntarangize vuba, agatera ipasi areba video kuri telephone, agakora ikintu igice kuko bacuti be bahise bamuhamagara kuri telephone Kwibwiriza ntibikunda kuko batagira umwanya wo gutekereza ku kazi rimwe na rimwe bakanereka abana ama video batari bakwiye kubereka. mbese byaranshobeye.

Hari abo nabonaga bikabije cyane nkabasezerera, hari abagerageza gufata telefoni bagiye kuryama ariko bakayimaraho umwanya munini ku buryo batabona umwanya uhagije wo kuruhuka, bikabananira kuzinduka. Iyo ari umukozi w’umwana we ubona adafitiye umwanya umwana wo kumukinisha kuko aba yatwawe na telephone.

Rero ikibazo mfite ni uko mbona hafi ya bose bagira icyo kibazo cyo cyo gukoresha telephone nabi nkaba mbona nzajya mbahindura cyangwa nkahora mu ntonganya za buri munsi.
Niba hari uwabashije gucyemura iki kibazo yangira inama y’uko nabyifatamo ngo sinzajye ngirana ikibazo n’abakozi kubera telefoni.

Ushaka kugisha inama nawe cyangwa kuduha ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • nikibazo cy’urubyiruko muri rusange telephone yabatwaye ubwenge. ariko akazi ni akazi yaje gukorera amafaranga natubahiriza inshingano ze agomba gutaha ndumva nawe utajya mu kazi ngo wirirwe kuri telephone.
    Njyewe umukozi wanjye yagushije umwana wanjye kuri escarier ari kuri telephone mpita mwirukana ntanteguza. kugeza ubu umukozi wange twasezeranye ko telephone ye itagomba kunyicira akazi nicyo kuntu cya mbere twasezeranye kandi ndabikurikirana nkabona yubahiriza imikoreshereze ya telephone.
    Rwose ntuzihanganire umukozi wagize telephone ikigirwamana kuko nadatwika imyenda, azagutwikira abana bagiye muziko atabizi cg ashiririze buri munsi. hari nuwo uhamagara ntuyumve yashyize ecouteur mu matwi.

    Muganirize umwereke igihe cyo gukoresha telephone, umwereke uburyo ibangamira abantu iyo ikoreshejwe nabi nabyanga umusezererere atahe.

  • Fuderia, unyibukije umukozi washiriraza bikabije kugeza ubwo amasafuriya 9 yose atoboka hagasigara 3 gusa mazima, tigo ikiza yararuye urubyiruko cyane nabimenye aruko mwirukanye umukozi mushya ambwira ko nta safuriya nzima nkigira njya kugura bundi bushya. Icyo gihe nigaga nijoro ngakora ku manywa nkajya mu gikoni gacye cyane.

    Inama natanga nukumuganiriza uko ushaka ko akazi gakorwa, ukamwemerera amasaha yo gukoresha telephone, ukamugenzura kandi niba arara kuri tel ni ikibazo uretse no kutabasha kuzinduka yirirwa nabi akica akazi yaba arera umwana ubwo bikaba bibi kurushaho akarirwa umushihura atamwihanganira kubera ibitotsi n’umunaniro. Aho kugirango ajye arara kuri tel wajya uyimwaka agiye kuryama ariko mukabiganiraho kugira nanone atagumuka.

  • Ikibazo cya telephone mu bakozi kirere cyane ariko umukozi ntagomba kwica akazi ari muri telephone iyo umuhannye ntiyimve ugomba kumusezerera utarica ibintu byinshi kuko irarangaza ibipfa bigapfa ugahomba wowowe umukoresha

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe