Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Akamaro ko gukoresha icyayi cya tangawizi

Akamaro ko gukoresha icyayi cya tangawizi

Yanditswe kuwa 26-02-2018 Saa 10 : 54

1. Gutakaza ibiro
Byaba ari ikibazo uramutse wifuza gutakaza ibiro ntukoreshe iki cyayi. Iki cyayi kizwiho gutuma umubiri ukoresha ingufu cyane bitewe nuko gifite ingufu zo kuwushyushya. Ibi bituma umubiri utwika ibinure byawo nuko bigakurikirwa no kugabanyuka kw’ibiro.

2. Kurwanya no kurinda kanseri
Iki cyayi kandi kizwiho gufasha umubiri gusohora imyanda no kuwongerera ubudahangarwa bityo bigafasha mu guhangana na kanseri. Kandi kizwiho kurwanya isesemi no kuruka bityo kikaba ari cyiza ku bahawe imiti ya kanseri dore ko iyi miti akenshi itera isesemi no kuruka.

3. Kubyimbura no kurwanya uburibwe
Ku bantu baribwa mu ngingo, bababara mu gifu, cyangwa se abagira imihango ibabaza, iki cyayi ni ingenzi kuri bo. Kuko cyifitemo ubushobozi bwo kurwanya ububabare no kubyimbirwa. By’akarusho iyo ugikoresha ku buryo buhoraho imihango ntiyakubabaza.

4. Igogorwa
Ibijumba bya tangawizi kandi bizwiho kuvura ibibazo by’igogorwa. Niba wariye bikaguheramo, iki cyayi kizagufasha. Kandi kinavura ibibazo byo kuryaryatwa mu muhogo

5. Ubudahangarwa
Tangawizi ikize kuri vitamin C iyi ikaba vitamin y’ingenzi mu kongerera umubiri ubudahangarwa. Bityo ikaba nziza mu kuturinda indwara ziterwa na mikorobe ikanaba ifasha umubiri mu ikorwa ry’insoro zera.

6. Itembera ry’amaraso
Imyunyungugu na za vitamin zirimo bifasha mu itembera ry’amaraso kandi bituma oxygen itembera neza mu bice biyikeneye kurenza ahandi nko mu bwonko. Ibi bikarinda indwara zinyuranye z’umutima.

7. Guhumeka
Biragoye kuba warwara gripe ukoresha iki cyayi kenshi. Kuko kizwiho gufasha mu muhogo n’utundi tubazo two mu nzira yo guhumeka. Iki cyayi kivura inkorora ndetse gituma ubasha kugira gikororwa gicika, kikabasha gusohoka.

8. Kurwanya stress no guhangayika
Muri tangawizi habamo gingerol ikaba izwiho kurwanya kwiheba, kwigunga no guhangayika. Mu kubikora ifasha umubiri mu kuringaniza imikorere y’imisemburo.
’Icyitonderwa : ku bagore batwite cyangwa abonsa ntago bakoresha iki cyayi.

Pamela
Photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • mumfashe kumenya uko nategura icyayi cya tangawizi neza (ubundi nayishyisekuraga ngashyira mucyayi cy’amata y’inka, ariko iyo muvuze icyayi cya tangawizi sinsobanukirwa neza niba ari African tea)

    • icyayi cya tangawizi, ufata amazi ukayateka yamara kubira ugashyiramo tangawizi wasekuye cyangwa warapye ukareka bikabira umwanya muto. hari n’abongeramo indimu, hari n’abashyiramo amajyane, byaterwa n’uko ubikunze.

  • munsobanurire umugore utwite ntangaruka yagira

  • Ndabashimiye cyane ku nama ku mpuguro mudahwema kutugezaho.nabasabaga muzatubwire no kuri green tea.effets positif na negatif. Mumbwire niba nta ki kibazo ku mugore wonsa ndetse no ku mwana. Myrakoze

  • Murakoze kunsobanurira uko icya cya tangawize gitegurwa, ikibazo cya nyuma : ese gushyiramo isukari n’amata bigabanya akamaro ka tangawize ?

  • Murakoze cyane kunsubiza. Ndabizi ko tangawizi nyinshi yica icyayi cy’amata y’inka, nyishyiramo icyayi kimaze kubira ngapfundikira ngateraka ikabanza igakora neza kuko hari igihe nayitekanaga kigapfa kandi amata yari mazima. Inama zanyu ni ingirakamaro.

  • Nta kintu na kimwe cyica icyayi cy’amata keretse umwanda. bisaba kubanza guhata tangawizi neza warangiza ukayironga neza ukabona kuyisekura cg kuyirapa, jye niko mbigenza kandi nshyiramo nyinshi cyane kuko nyikunda ubundi nta kibazo. ikindi cyica icyayi cy’amata ni isafuriya itoze neza, ibi bisaba kugira isafuriya y’icyayi gusa cg se icyo baguriramo ayo mata kitameze neza.

  • mbese abantu barwaye umutima cyangwa diabete bashobora kuyingwa nta kibazo ?
    MURAKOZE

  • Mwiriwe ?nabazaga kumuntu wonsa ntago yemerewe tangawizi ?

  • esekoko umuntu ukundakunywatangawize imurindakwibagigwa ?

  • tangawizi ivura diabète ? munsobanurire murakoze.

  • Muraho nabazaga niba tangawizi yavura nisesemi kubantu bagira ikibazo cyokuruka
    Mumodoka,ese njye nko nyihekenya nkaruka mwangira iyihe nama ?,murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe