Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uko inyanya na avoka byagufasha gusukura uruhu

Uko inyanya na avoka byagufasha gusukura uruhu

Yanditswe kuwa 21-02-2018 Saa 08 : 24

Ibikoresho
Inyanya :2 nini
Avoka :1
Amazi y akazuyazi

Uko bikorwa

1. Fata inyanya uzisye muri paswari, umutobe wazo uwushyire ku ruhande
2. Fata avoka uzinombe neza
3. Vanga neza za nyanya na ya avoka, maze ubisige ku ruhu rwawe mu maso.
4. Bimarane hagati y’iminota 20 na 30
5. Noneho karaba mu maso n’amazi y’akazuyazi.

Ibi wabikoresha ku ruhu rukunda kugira ibiheri nta garuka mbi bitanga.

pamella,
photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Ni byiza mutugezaho byinci tutazi,none ko mutubwiye kuvanga avoca n’urunyanya,ushobora kuba wabibika ukongera kubikoresha,ese wabikora kangahe mu cyumweru ?cg byakorwa buri munsi ?

  • Ni byiza mutugezaho byinci tutazi,none ko mutubwiye kuvanga avoca n’urunyanya,ushobora kuba wabibika ukongera kubikoresha,ese wabikora kangahe mu cyumweru ?cg byakorwa buri munsi ?

  • Ibi byakora kuruhu rw’ingimbi n’abangavu ? Mfite umukobwa ufite 17 years n’umuhungu ufite 15 years bangiritse uruhu rwo mumaso kubera ibiheri byinshi. Mbafasha kwiyakira ngo batagira ipfunwe mu bandi birangamye cyane. Mwangira inama niba babikoresha bigatanga umusaruro.

  • Nonese ntibigombera kwisiga amavuta runaka ?

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe