Ahabanza » Umuryango » Kurera » Mfite umwana ukinyara ku buriri kandi afite imyaka 12, nkore iki (...)

Mfite umwana ukinyara ku buriri kandi afite imyaka 12, nkore iki ?

Yanditswe kuwa 21-02-2018 Saa 07 : 56

Muraho ! mwangira inama uko nafasha umwana w’umuhungu ufite imyaka 12 kureka kunyara kuburiri ? Akiri muto yatinze kubicikaho, yabikoraga rimwe na rimwe kuko twakomeje kumufasha kutanywa nijoro, tukamwibutsa kujya kuri toilette mbere yo kuryama no hagati mu ijoro tukamubyutsa kugeza afite nk’imyaka 9.

Hanyuma yabicitseho burundu turabyibagirwa akajya acikwa rimwe na rimwe yibagiwe kujya kuri toilette mbere yo kuryama ariko ntibyari bikanganye rwose kuko yabikoraga nka rimwe mu mezi 3. Ageze muri P6 narabikurikiranye kugirango menye niba aziga secondaire aba ku ishuri cg ataha, turamureka akajya yigenzura wenyine, yanacikwa akamenya kubyuka kare akamesa amashuka na pinjama mbere yo kujya ku ishuri. Iyo myitwarire yatumye dufate icyemezo cyo kumureka ngo yige aba mu kigo.

Ubu ari mu mashuri yisumbuye mu mwaka wambere, yiga aba ku ishuri natunguwe nuko animateur ampamagaye ansaba kuzana matelas ifunitse muri simirikwile bitabaye ibyo baramwirukana kuko anyara ku buriri buri munsi.

Byanyobeye mungire inama uko namufasha kubireka burundu n’iba hari n’umuganga wamfasha mumundangire.

Ibitekerezo byanyu

  • ushobora gusoma kuri iyi link ni article twabyanditseho mu buryo burambuye.
    http://agasaro.com/spip.php?article4603

  • Mwaramutse,Uwo mwana mujye mumurinda icyo kunywa nyuma ya saa 16h nibitamufasha mumushakire ibumba ry’icyatsi ujye umusigira ku ruhago 2fw/jr anywe mbere y’iriya saha urebe ko bikunda.

  • Mwiriwe. Kuba yarijyeze kubireka bikongera bikagaruka, bigaragazako afite ikibazo psychologique acyeneye kuganirizwa n’abaganga b’indwara zo mu mutwe(psychologue,pedo-psychiatre)abo baganga baboneka ku bitaro by’indera mu bana.

  • Agasaro mwakoze gutambutsa ikibazo cyanjye.
    Astrida, inkuru nayisomye wakoze cyane iramfashije, nsubijwemo imbaraga narinzi ko arijye wagushije ishyano kugira abahungu batinda kureka kunyara ku buriri ariko ni ikibazo gisanzwe. Umukuru yabiretse bitugoye ku myaka 5 tumubyutsa 2 mu ijoro abicikaho burundu mugihe abakobwa umwe yabiretse afite amezi 6 gusa undi ku mwaka umwe n’amezi 2. Undi muhungu ni uyu wabiretse bitugoye akongera kubisubiraho, undi muhungu yabiretse afite umwaka 1 n’amezi 10, nafashe igihe cyo kumuvana kuri pampers ahita ibicikaho burundu nta kunyara mu myenda kumanywa cg nijoro (Imana yamaze umubabaro w’abakuru be). Byansabye imbaraga nyinshi kurinda abahungu banjye kuko bashiki babo bakunda gushaka kubamwaza, ababyeyi dukwiye kuba maso ntidusuzuguze abana kubera ibibazo batanafitemo uruhare surtout abahungu kuko bavukana kwiyemera no kugaragaza ko bashoboye, ntekereza ko iyo tubasuzuguje abakobwa byabahungabanya cyane. Ariko si abahungu gusa ahubwo umwana wese ufite ikibazo akwiye gushyigikirwa n’ababyeyi bakamuherekeza murugendo rwo gutera imbere

    Aline, ndagushimiye ku nama ungiriye.

    Ndakomeza gufatanya na animateur, ndebe ko bizacika burundu. Nyuma yo gusoma inkuru irambuye nsanze impamvu yamuteye kongera kunyara ku buriri ari ubwoba cg ubunebwe bwo kubyuka kuko toilette zabo ziba hanze kandi murugo icyuma cye cyari gifite douche na toilette kuburyo urugi rura rudakinze akabyuka bitamugoye.

  • Mujyane bamusengere wasanga ari myuka mibi rwose kuko haruwo nzi byaterwaga nimyuka mibi akanyara kuburiri agasanga byageze no kumusego hose kandi nawe byaje ari mukuru. niyo nama nakugira mubasenszi bakora delivrance

  • bikore gutyo umushakire mateka iriho silicuir ikindi umushakire aba psychologue bamuganirize kuko icyo kibazo kijyana no mu mutwe akenshi !!! bivuye ku buryo yakuze yarezwe ubuzima bwite, troma .........

  • mbega natwe dufite umwana wumukobwa ufite imyaka cumi 15 ariko anyara kuburiri ese babimukuraho gute

  • Murahomwese ? uwiteka abahire !mbese uwomwa namubyukuri kugirango agezeiyomyaka agikora iyongeso ikibazo kibacyabayehehe ?

  • Uwomwana reise uzamureke birinjyana iyo agize imyaka 17 guryo
    Nanjye ubu ndi umumama wabana 2 kandi nagejeje 17 nkinyara .ariko uko byashize byarinjyanye
    Ariko nari narakubiswe naratutwe nara setswe manawe nari nariyanze. Ariko kuriyo myaka nararyamye byuka ntamyaye bigenderako mbese ni otomatik

  • Muraho neza ndakubwiza ukuri ibumba ryicyatsi rizamukiza ujye umusiga kuruhago nanjye uwanjye yarafite icyo kibazo ariko mbimenya ageze muri s1yarabikoraga none yarakize

  • jye narinze ndangiza 2eme secondaire nkihanyara iza gushira none n’ubu mbereye umudamu njya ncikwa nkabikora gusa nta wuba abishaka kuko bitera ipfunwe pe. ndi 2eme nararaga hejuru nzakunyarira mugenzi wanjye wari munsi yanjye mperutse no gucikwa nyarira umugabo wanjye mbeshyera umwana wanjye muto mfite sinzi niba umugabo yarabinye akanyihorera ariko gusa byangiza n’ubwonko bw’umuntu kuko uba wumva udatuje. muturangire umuti pe. Murakoze

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe