Ifi ikaranganye na epinari

Yanditswe: 18-02-2018

Ibikoresho :

  • Ifi 1 nini
  • Igitunguru 1
  • Amavuta ibiyiko 3
  • Inyanya 3
  • Epinari 500g
  • Umunyu , urusenda.

Uko bikorwa

  1. Oza ifi neza uyikureho amagaragamba, uyikatemo uduce.
  2. Shyushya amavuta mu isafuriya, amaze gushyuha shyiramo igitunguru wakasemo uduce duto
  3. Igitunguru kimaze guhumura shyiramo ifiugaragure wongeremo amazi macye upfundikire
  4. Oza inyanya uzikatemo uduce tunini uzongere muri ya fi.
  5. Oza epinari, uzikate, uziteke mu mazi abira arimo umunyu nizimara gushya uzishyire muri ya safuriya irimo ifi.
  6. Ongeramo umunyu n’urusenda ureke bitogotane bihire ku muriro uringaniye.
  7. Bitegurane n’igitoki.
  8. Byavuye mu gitabo la cuisine aux pays du Soleil

Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe