Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Nadege, umwe mu bakobwa bacye bakora akazi ko gufotora

Nadege, umwe mu bakobwa bacye bakora akazi ko gufotora

Yanditswe kuwa 18-02-2018 Saa 18 : 22

Yitwa nadege Imbabazi afite imyaka 21 akaba akora akazi ko gufotora mu kinyamakuru cya The new times mu Rwanda.

Nkuko nadege yabitubwiye, yakunze gufotora cyane ubwo Nyirarume yamuhaye impono ya Camera, kuva icyo gihe bizamura urukundo yari abifitiye muri we. Nyuma gato yaje guhura n’umudamu w’umubirigikazi wamufashije guhindura ibyo akunda mo akazi akora buri munsi. Yatangiye rero kubikora muri The new Times nk’uwimenyereza akazi none ubu nyuma y’imyaka 3 ahakora amaze kuba umufotozi w’inararibonye.

JPEG - 32.6 ko

Nadeje rero avuga ko ahura n’imbogamizi zimwe na zimwe nko kuba hari abantu bamubwira ko akora akazi k’abagabo cyangwa se bikamusaba gukora cyane kugira ngo yerekane ko ashoboye. Gusa na none avuga ko abagabo akorana nawe bamushyigikira kugira ngo abashe gukora neza. Kuri ubu imwe mu byo yagezeho yishimira nubwo hari igihe yumvaga yabivamo ni ukuba akora ibintu akunda, kuba ari mu bagore bake bafotora nk’umwuga ndetse no kuba hari n’abakobwa bato kuri we atera imbaraga zo kuba bakora nk’ibyo akora iyo bamubonye.

Nadege rero abona imwe mu mpamvu abakobwa benshi batitabira umurimo wo gufotora ari ikibazo cy’imyumvire akaba yumva bagomba kwiyizera no kumva ko babigeraho.
Nadeje rero tumwifurije amahirwe masa mu kazi akora no gukomeza gutera imbere.

Astrida

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe