Ahabanza » Ubwiza » Imisatsi » Uko wakoresha yaourt ukivura imvuvu

Uko wakoresha yaourt ukivura imvuvu

Yanditswe kuwa 14-02-2018 Saa 08 : 16

Yaourt iyo igeze mu mutwe ivanamo imvuvu maze bikarushaho guha isura nziza imisatsi yawe. Mu gihe kandi ufite imisatsi yumagaye wifuza ko yagarura ubuyanja nabwo wakoresha yaourt, ikagufasha kuyirambura no gutuma isa neza.

Uko ubigenza

Shyira yaourt mu musatsi wawe, wibanda ku bice by’umutwe biriho imvuvu ndetse n’ahari umusatsi wumagaye kurusha uwundi.
Ambara agatambaro mu mutwe utegereze iminota 30 kugira ngo yaourt igire igihe cyo kwinjira mu musatsi wawe
Iyambure ka gatambaro
Karaba mu mutwe ukoresheje amazi meza
Shyiramo ka shampoo na apres shampoo maze wihanaguze isume ifite isuku
Sokoza umusatsi wawe uko ubyifuza

Pamela
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe