Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wakwirinda guhinduka uruhu rwo mu maso iyo utwite

Uko wakwirinda guhinduka uruhu rwo mu maso iyo utwite

Yanditswe kuwa 12-02-2018 Saa 07 : 45

Hari abadamu benshi bahinduka ku ruhu rwo mu maso iyo batwite. Akenshi uruhu rutangira guhinduka guhera ku mezi ane . hagahinduka mu maso, mu ijosi, ndetse no kunda. Ibi ni bimwe mu byo wakora ukirinda guhinduka uruhu rwo mu maso mu gihe utwite.
-  Kwirinda kujya ku zuba cyane
-  Kwisiga amavuta arinda imirasire y’izuba mbere yo gusohoka
-  Kwambara ingofero mu gihe uri bujye ku zuba ryinshi
-  Irinde amavuta akesha uruhu kuko nyuma y’amezi atandatu umaze kubyara uzongera ugire uruhu rwawe
-  Irinde ibiryo birimo amavuta menshi nk’amafiriti.
-  Gukuraho ibirungo wisize( make up) buri munsi mbere yo kuryama ukoresheje ibikoresho byabugenewe
-  Kwisiga amavuta atuma uruhu ruba rutumagaye.
Guhinduka uruhu bigera ku bagore 70% batwite. Mu gihe utwite rero nabwo urakomeza ukita ku bwiza bw’uruhu rwawe.

Agasaro.com
photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe