Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Ipilawu y’umuceri n’amafi

Ipilawu y’umuceri n’amafi

Yanditswe kuwa 12-02-2018 Saa 06 : 46

Ibikoresho
Ifi 800 g wakuyemo amahwa ukayikata
Umuceri 500 g
Ibitunguru bikase 500 g
Inyanya zihase 500 g
Karoti 2 zikasemo uduce twa mpande enye
agace k’imboga yitwa fenouil
Amazi 1l
Utuyiko 2 twa simbambiri y’amazi
Agasenda
Umunyu
Amavuta 20cl

Uko bikorwa
Ronga umuceri uwushyireho ahantu ubae uvamo amazi
Shyushya amavuta mu isafuriya, ushyiremo ibitunguru
Bimaze guhumura, shyiramo karoti na fenouil ureke bihindure ibara mu minota 5
Ongeramo inyanya ushyiremo amazi arengeye ureke bitogote nko mugihe cy’isaha ku muriro uringaniye
Ongeramo umuceri n’ibirungo ureke bibire iminota 25
Ongeramo ifi ureke bigume ku mbabura iminota 10
Shyiramo umunyu hanyuma warure.

Hifashishijwe marmiton

Ibitekerezo byanyu

  • mwiriwe,ndumva iyi recette idasobanutse neza.Ubwo c ifi iba ikiri mbisi ?
    ubwose byose hamwe bitwara iminota ingahe ?
    Sinyumvise njye numva byasaye ikindi kdi inusu y,ibitunguru mu nusu y,umuceli ?,inusu y’inyanya ?

    mbizi muri chinese rice
    ndumva bitaba biryoshye
    .

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe