Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Amateka ya Oprah Winfrey

Amateka ya Oprah Winfrey

Yanditswe kuwa 11-06-2018 Saa 07 : 42

Uyu mugore umaze kuba icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’isi yose, amazina ye bwite ni Oprah Winfrey. Ni umugore ukomeje kugarukwaho cyane mu itanagazamakuru dore ko ari n’umwe mu bifuza kuzasaza bicaye mu nzu ya White house nka Perezida w’Amerika, ndetse akaba yaranamaze gutangaza ko, matora ya muri 2020 agomba kuzagaragara ku rutonde rw’abiyamamariza umwanya wa Perezidan w’Amerika. Wakwibaza rero aho akura ubu butwari no gukomeza kwamamara mu ngeri z’itandukanye kugeza n’aho ashaka kuyobora kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi Amerika. Kugeza ubu uyu mugore ni umwe mu bagore bavuga rikijyana muri Amerika.

Oprah Winfrey wavukiye mu bukene mu gace kitwa Kosciusko muri Leta ya Mississippi, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Yabonye izuba kuwa 29 Mutarama 1954 ubu akaba afite imyaka isaga 64 , by’umwihariko muri iri joro ryakeye akaba yari afite ibirori by’iyi isabukuru ye y’amavuko yuzuza imyaka 64. afite imyaka 14 yabyaye umwana avuga ko yatewe inda bamufashe ku ngufu. Uwo mwana we yaje gupfa akiri muto. Nyuma yaho nta wundi mwana Oprah yigeze abyara ndetse na n’umugabo bigeze bakorana ubukwe ariko afite inshuti bamaranye imyaka 30 witwa stedman Graham

Oprah abarirwa mu baherwe ku isi aho afite umutungo ugera muri miliyari 2.9 z’amadorali, akaba yarashakanye na Stedman Graham mu mwaka 1986.
Oprah n’umugabo we mu mwaka 1987.
Ni umwe kandi mu bagore bafite inzu zihenze kuri iyi si ya Rurema. Uyu mugore akaba yaramekanye cyane ubwo yakoraga kuri televiziyo dore ko ari umwe mu bayikozeho cyane kandi bayamamariyeho muri Amerika. Gusa akaba yarakoze imirimo myinshi umuntu atarondora kandi nubu bigaragara ko agikomeje.

Icyamamare Oprah akaba ni umuherwe ukomeye yakoze imirimo itandukanye harimo kuba umunyamakuru kuri Televiziyo kuva mu 1986 kugeza 2011 ndetse akaba ahagarariye n’urwego rukuru rw’abagore kuva 1986, kuva 2011 ayobora urwego rw’abagore rufite ishami ry’itumanaho ryamwitiriwe ryitwa Oprah Winfrey Network, ni umukinnyi wa filimi, akaba n’umwanditsi.
Muri za 2009 yahawe impamyabushozi y’ikirenga.
Winfrey yamekanye cyane mu mwaka 1971 kuva icyo gihe akaba yarakomeje kwamamara ku isi yose. Nubwo tutazi ayo agezeho ubu, muri za 2013 yabarirwaga umushara ungana na milliyoni 75 z’amadorali.
Ifite agaciro ka miliyoni 88 z’amadolari, ni ukuvuga arenga 68.800.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.
Oprah Winfrey ni umugore wubashywe ku mugabane w’Amerika ndetse n’isi yose, hashingiwe ku mitungo ye n’ubuhangange bwe mu ngeri zitandukanye, akaba ari n’umugore witezwe mu matora y’uzayobora Amerika mu 2020 bivuze ko azaba ahangana na Trump, kandi Oprah ashyigikiwe n’abantu benshi ku buryo benshi bahamya ko ashobora kwegukana iyi nstinzi dore ko ari n’inshuti ikomeye y’umwe mu bayoboye Amerika Obama.
Oprah ni inshuti ikomeye y’umuryango wa Obama.
Ubusanzwe akaba abarizwa mu ishyaka ry’abademukarate(Democratic) Amahirwe masa kuri Opraha kandi akomeze kugira isabukuru nziza.

byakusanijwe na Pamela

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe