Ahabanza » Abagore » Ibikorwa » Uburyo bwo gusaba kongezwa umushahara.

Uburyo bwo gusaba kongezwa umushahara.

Yanditswe kuwa 05-02-2018 Saa 07 : 22

Ubushakashatsi bwinshi bwerekana ko abagore badakunda gusaba kongezwa umushahara, mu gihe abagabo bo bahora babisaba. ibyo rero bituma imishahara y’abagabo ikunze kuba iri hejuru kurenza iy’abagore kandi abagore nabo bakora neza. Ibi rero ni bimwe mu byo wakora usaba kongezwa umushara niba wari warabyifuje ariko utazi uko wabigenza.

  • 1. Saba kongezwa umushahara umaze gukora ikintu cy’indashyikirwa : ni cyo gihe cyiza cyo gusaba kongezwa umushahara bitaribagirana.
  • 2. Itegure : Andika muri agenda uza kujyana mu nama isaba kongezwa impamvu zituma usaba kongezwa. bisubiremo ugende wabifashe mu mutwe . bishobora kuba ari inshingano wongerewe, ibyo wagezeho, ingamba nziza wafashe zatumye ukora akazi neza. Banza ubitekereze neza ubishyire hamwe ujye mu nama yo kongezwa ubyibitseho.
  • 3. Reba igihe cyiza cyo gusaba : menya niba company yongeza buri mezi 6 buri mwaka mbese umenye igihe cyiza cyo kubisaba. Ese habonetse amafanranga menshi muri company ? Ushobora kubaza abo mukorana cyangwa ukabaza abashinzwe abakozi bakagufasha kumenya igihe nyacyo cyo gusaba kongezwa .
  • 4. jya gusaba warimbye, wambaye neza. Nubwo atari byiza kugenda wakabije mu myambarire ariko kwambara neza ugiye gusaba kongezwa umushahara byagufasha.
  • 5. Tegura ikindi wasaba mu gihe umushahara bidakunze : mu gihe ubona boss adashaka kukongeza umushahara byibura mwake ikindi kintu cyamworohera : laptop nshya, imodoka se y’kazi ? cyangwa se ikindi kintu cyakorohera boss wawe mu gihe yanze kongera umushahara.
  • 6. Saba guhura na Boss mu gihe ushaka gusaba kongezwa : Si byiza kubisaba kuri email. Byaba byiza usabye Inama mugahura mukabivuga ho bigaragara ko ubihaye imbaraga kurenza kubyandika. Gusa kuri email wamusaba umwanya ushobora no kumusaba ko musangira.
  • 7. Mu gihe usaba kongezwa irinde kubisaba mu gihe hari ibibazo muri company cyangwa se umuyobozi afite akazi kenshi cyane. Irinde kandi kubisaba yarakaye . Saba umwanya mu gihe ubona ameze neza.
  • 8. irinde gutanga igihe ntarengwa cyo kongezwa , kereka niba nta kibazo ufite mu gihe utakaje ako kazi. Ite ku magambo ukoresha ubisaba ukoreshe ijwi ryiza , ube umunyamwuga ugerageze kumva ibyo umuyobozi avuga. Mu gihe atangiye kukubaza ibintu byinshi irinde kurakara. Ibuka ko ugomba kuguma ubanye neza n’umuyobozi mu gihe atemeye kukongeza.
  • 9. irinde kuvuga imishahara y’abandi nk’impamvu yo kuzamurwa nawe. Nubwo ubona hari ukurusha umushahara kandi atakurusha akazi, ni byiza ko ubiceceka ahubwo ugatinda ku nararibonye yawe n’ibyo wakoze byatuma wongezwa.
  • 10. irinde kuzana ibibazo byawe bwite ku mpamvu zo kongezwa : kuba uwo mwashkanye yabuze akazi, niba abana bagiye mu mashuri ahenze. Mbese si byiza kwerekana ko ufite ibibazo bikeneye amafaranga ahubwo erekana ko ukwiriye kongezwa kubera ibyo ukora.

Mu gihe icyifuzo cyawe kidasubijwe ntubabare kandi tucike intege uzongere ubisabe ikindi gihe.

Hifashishijwe urubuga rwa The balance.com
Photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe