Uko kuganduka k’umugore bitabangamira uburinganire

Yanditswe: 27-07-2014

Imwe mu mirongo ya Bibiliya ikunze kuvugwa ko ihabanye n’ uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ni umurongo usaba abagore kugandukira abagabo babo. Nyamara ibyo biba bishingiye ku myumvire itariyo ukurikije ibisobanuro bikurikira bwa pasteri christine Gatabazi wakoze icukumbura ku bijyanye n’uburinganire buvugwa na Bikiliya.

Bigomba gusobanuka ko uwo murongo rero wanditse mu gitabo cy’Abefeso 5 : 22-23 uvuga ku mibanire y’umugabo n’umugore bashyingiranywe, itavuga ku mibanire rusange hagati y’abagabo n’abagore mu buzima bwose.

Kuri uwo murongo handitse ngo “ bagore mugandukire abagabo banyu,nk’uko mugandukira umwami wacu, kuko umugabo ariwe mutwe w’umugore we ,nk’uko kristo ari we mu twe w’itorero ariryo mu biri we,ni nawe mukiza waryo.Ariko nk’uko itorero rigandukira Kristo abe ariko abagore bagandukira abagabo babo muri byose”.

Ijambo kuganduka ni ijambo ridakunze cyane gukoreshwa mu mvugo isanzwe . Ariko ni ijambo ritandukanye cyane no kuganda cyangwa kugoma. Mu cyongereza ni “submission” bisobanuye “Surrender”,willingness to obey. Mu kigiriki ijambo kuganduka bivuga “hupotasso” bisobanuye kwiha umugabo ngo mube umwe “become one with unity between equal partners”

N’ubwo akenshi iri jambo rifatwa nk’aho ari ukumvira gushingiye ku itegeko gusa, nk’aho umugore agomba kumvira umugabo we kuko we ntacyo avuze siko biri. Ndetse ibyo ntibikuraho guca bugufi, kubahana, no koroherana kuko izo ari indagagaciro zidasabwa umugore n’ umugabo babana gusa, ahubwo bireba umuntu wese wubaha Imana by’ukuri.

Muri uwo murongo rero hasaba kugandukira bagabo babo nkuko itorero rigandukira Kristo. Icyo itorero rikora ni ukwiyegurira Kristo no kumwegurira ubushake bwe kuko icyo Kristo yagaragaje ni urukundo rutikubira cyangwa rwikanyiza. Kristo yerekanye urukundo rwitangira umunyabyaha rwifuza ibyiza ku munyabyaha kuruta ubwe uko yikunda. Kuganduka kw’ Itorero gushingira ku rukundo n’umutima ubikunze witangira uwagukunze akakwitangira. Aha rero usanga atari agahato cyangwa gukandamiza.

Kuganduka ni Ijambo ryiza iyo rishingiye ku rukundo nkuko ibyanditswe byera bisobanura. Umugabo n’umugore bafite inshingano ziri magirirane kugirango ubumwe bukomezwe. Cyakora yaba ari umugabo cyangwa umugore bombi basabwa kugandukirana ku bwo kubaha Kristo. Ibi bikaba biranga imibereho ya gikristo ku bizera bose bidashingiye ku mibanire y’urugo. Abefeso 5:21 “ Kandi mugandukirane ku bwo kubaha Kristo”

Ikindi umuntu yagaragaza rero ni uko Paulo atabwira abagore ngo bumvire abagabo nkuko abibwira abana cyangwa se abaja ( abakozi) mu rugo ahubwo akoresha ijambo kuganduka kuko risobanura imyumvire yo mu mutima ishingiye ku mutima ukunze nta gahato.

Umugore n’umugabo bombi ni kimwe imbere y’Imana buri umwe afitiye undi umumaro kandi ni magiririane, kugirango babane mu bumwe ni uko GUKUNDA no KUGANDUKA aribyo bibahuza no kubagira umwe mu mibanire no mu mikoranire yabo bombi.

Byanditswe na Astrida hifashishijwe inyigisho za pasteri Christine Gatabazi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe