Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo yazanye bashiki be 3 kuba mu rugo, Nkore iki ?

Umugabo yazanye bashiki be 3 kuba mu rugo, Nkore iki ?

Yanditswe kuwa 31-01-2018 Saa 13 : 20

Murakoze kudusangiza ibyakubaka ingo zacu. Jye rimwe naratashye nsanga umugabo yavuganye na mabukwe ko bashiki be baza kuba murugo nari mvuye kukazi nsanga bashiki be babiri baje kandi hari hasanzwe n’undi umwe ubwo baba babaye batatu.

Narabirebye numva ndarakaye mubajije yambwiye ko nawe atabivuganye na maman we ko byamutunguye atabiteguye ariyo mpamvu atabimbwiye mbere y’uko baza. Ndicecekera. Ariko mubyukuri jye sinabyemeye ko byamutunguye.
Mumbwire namwe ibyo ni ibintu bitungurana ? Ari nkawe wakora iki ? Jye nirinze kuzana impaka mu rugo ndicecekera ndabyakira.

Murakoze

Nawe ushaka kugisha inama cyangwa kuduha ubuhamya watwandikira kuri agasaromagazine@gmail.com iyo udashaka ko dutangaza amazina yawe turabyuhiriza.

Ibitekerezo byanyu

  • Muraho .mubyeyi banza utuze nubwo bitoroshye ese ntaho kuba bagiraga kuburyo nanyokobukwe yasigara wenyine cg nawe azaza ? itonde ubiganirize umugabo wawe kuko ndumva utazisanzura pee niba mufite abana byo bizarushaho gusharira ese ntimwareba aho mubakodeshereza ? ubundi mukabafasha mutari munzu imwe ? keretse niba iyo mubamo ariyiwabo.

  • hari umudamu nzi umugabo we yakoze nk ibyo hanyuma aranga ashaka kubasubiza iwabo ku ngufu bituma noneho umugabo na mama we bamwanga , bizana ibibazo mu rugo rwabo. none rero ibyo umugabo yakoze birerekana ko akomeye ku muryango we kukurenza. icyo wakora ni ukubana n’abo bashiki be amahoro uko bishoboka. ugasenga Imana ikaguha ubwenge bwo kubana nabo. ukanasaba Imana ko batamara igihe, kandi ko bahava bitaguturutseho. gusenga birakora pe. wenda bakabona amashuri cg bakagira ingo zabo niba ari bakuru ariko ntibabone ko ubyanze. hanyuma jya ushaka uburyo bwo gusohokana n’umugabo wawe wenda n’abana kugira ngo mugire umwanya wanyu nka famille.

  • Yewe ni ikibazo kubona umugabo agutura ho baramukazi bawe gutyo gusa. Ubundi biba byiza kubafashiriza iwabo niba ari cyo musaza wabo ashaka. Na ho ubundi ntimuzagumana kandi muzajya gutandukana mwarabaye abanzi.

    Mushake ahantu ha mwenyine ndavuga wowe n’umugabo mujya mubivugane ho. Mufate umwanzuro utabangamiye urugo rwanyu.

    Kereka rero niba ategekwa na nyina wowe ntacyo uvuze ! Gusa wirinde kurakara, umwereke impungenge zawe, ndizera ko azakumva.

  • Cyakora ubona atakumva burundu wakwiyambaza incuti z’urugo.
    Bakabafasha kubyitwara mo neza.

  • Kuba bashiki b’umugabo wawe baba mu rugo ni ikibazo ariko ntabwo ari ishyano ryaguye, uretse ko utatubwiye imyaka bafite, ariko ntabwo ari ikigeragezo gikomeye utabasha kwihanganira. Abagore bamwe bazi ubwenge bahitamo kubana na baramukazi babo kuruta kubana na barumuna babo kuko byibura ibyago byo kuguca inyuma biba bivuyeho nk’uko bikunda kugaragara kuri barumuna b’abagore.

    Hari icyo utatubwiye nk’impungenge wagize, ntiwatubwiye niba inzu yanyu ari nto cyane, ntiwatubwiye niba mufite ubushobozi bucye cyane kuburyo muremerewe mu rwego rw’ubukungu, Ntiwatubwiye niba abo baramu wawe bagira imyitwarire mibi ku buryo kubana nabo ari ikigeragezo gikomeye, ntiwanatubwiye ko wenda ari abanebwe cyane kuburyo bagiye kujya birirwa bicaye bareba television.Ntiwanatubwiye mu by’ukuri icyabazanye niba ari ukwiga, gushaka akazi, Cyangwa kubafasha imirimo yo mu rugo.

    Niba Ntayindi mico mibi bafite, ushobora gusanga baje gushaka akazi mwabafasha kugashaka cyangwa mukakabahangira wowe n’umugabo wawe bityo bakibeshaho kandi bafite inyungu binjiza mu rugo atari ukwicara no kurya imari ya musaza wabo gusa, Niba bashaka ishuli wakwihangana mukabashakira aho biga amasomom y’igihe gito nk’ay’imyuga, ibyo ndumva bitatuma bahaguma iteka ryose. Naho kuvuga ngo baramukazi bawe baje kuba mu rugo gusa utadusobanuriye neza, uretse na baramukazi bawe, n’abadafite icyo mupfana bashobora kuza ; kandi ukihangana. Hari n’abagiye bihanganira kubana na ba nyirabukwe cyangwa na bakeba babo, kandi barihangana. Banza utuze urebe iyo bigana wikumva ko hari igikuba cyacitse, humura ikigeragezo si karande.

  • yewe ndumva duhuje ikibazo njyewe barangije kwiga nizeyeko bazataha numva umugabo ntabishaka ngo bagume aho ubu harangije2 hasigaye umwe utararangiza yewe nugusengera ingo kuko kukibazo cy ubukungu biba biteye ubwoba uragurira umwana imbuto ntumenye aho zinyuze kubera umwe iyo afasheho kamwe ndundi n umukozi nawe uko kdi udacecetse byakuviramo urwango rw imiryango
    njyewe rero mba numva leta yadufasha guhugura abantu bakamenya inshingano z abana babo kuko usanga babohereje kdi mubyukuri na dodo 100 na kawunga hari igihe biba intambara

    niyo mpamvu abantu batagitera imbere urubyiruko rwinshi ntirushaka kuba mugiturage kdi Imana ijya ifasha umuntu aho ari ireba n ubushake afite.

  • bitwaye iki kubana nabo ? keretse niba hari ikindi waduhishe, cg ubushobozi ari buke ku buryo kubatunga bibavuna, si non, nta kibazo mbibonamo

  • Mwaramutse neza. Hari igihe umuntu asaba inama ku kintu runaka kimugoye mu rugo, inama zigatangwa ariko burya ingo za none mbona twashobozwa kuzubaka neza tubifashijwemo no gusenga Imana yonyine ikadufasha.
    Ncyeka nubwo urugo rwaba rwinjiza million zingahe ariko abantu ari benshi igihe cyose kubajera ntibipfa koroha ndetse no kwisanzura mu rugo ntibiba byoshye.
    Hari uwavuze ngo uyu mudamu aganirize umugabo we ariko hari ighe umugabo ubimubwiraho akumva ko utabashaka bikaba byateza ikindi kibazo.
    Guceceka ugasenga Imana ikurwanirira izo ntambara zose kandi byose bimeze neza mu rugo.
    Courage muvandimwe.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe