Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uko wakwirinda impumuro mbi yo mu nkweto

Uko wakwirinda impumuro mbi yo mu nkweto

Yanditswe kuwa 31-01-2018 Saa 12 : 54

Impumuro mbi mu nkweto iterwa na za bacteries ziba zihishe mu nkweto imbere ahajya amano. Inkweto zikunze kugira impumuro mbi ni izo gukorana sport ariko ku bantu bagira ibyuya mu birenge, izo bambaye zose zizana impumuro mbi. Dore zimwe mu nama zagufasha kwirukana impumuro mbi mu nkweto :

1.Jya ugenzura ko tapi y’inkweto ihora yumutse wirinde kwambara inkweto mu gihe tapi itose kubera ibyuya cyangwa amazi. Niba tapi itose, yikuremo uyanike ku zuba. cyangwa ugure tapi ziba mu mafurumasi zabugenewe zirinda impumuro mbi mu nkweto

2.Jya ugira akamenyero ko kwanika inkweto ku zuba wafunguye imishumi yazo igihe cyose uzikuyemo
3.Niba uri ahantu hatari izuba, fata inkweto zinuka uzishyire mu isashe ufunge neza maze uzishyire muri frigo, kuko ubukonje bukabije bwo muri frigo nabwo bwica za bacteries zitera umunuko mu nkweto. Iyo wazishyize muri frigo, zimaramo amasaha 12. Nimba ufite umuguru umwe byaba byiza uzishyizemo mu ijoro igihe uryamye, ukaza kuzikuramo mu gitondo kandi ntugomba kwibagirwa kuzishyira mu isashe yabugenewe ifunze neza mbere yo kuzishyira muri frigo.

4.Iyo ukoze ibyo byose , umunuko ugakomeza ukaguma mo, fata Bicarbonane de sodium, ni agafu kera usanga mu ma farumasi ku mafaranga atarenze 500, maze ugasuke mu nkweto mu ijoro. uze kuzikunguta mu gitondo. Iyo fu ya Bicarbonate de Sodium ikurura umunuko wose ukava mu nkweto.

5. ibindi ni nko kwambara amasogisi akozwe muri cotton, kwambara inkweto zifunguye zo mu bwoko bwa sandal mu mwanya w’inkweto zifunze kubo bitabangamira mu kazi kabo, guhinduranya imiguru y’inkweto buri munsi, habaho n’indi miti yica za bacteries hamwe n’ubundi buryo bwinshi bwo kwirukana impumuro mbi mu birenge.

Iyo ibyo byose byanze ushobora kwegera Pharmacien wawe akakugira inama y’ikindi wakoresha kugirango bacteries zo mu nkweto zireke gutera umunuko

Hifashishijwe urubuga rwa www. pharmacieconseil. org
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe