Amaguru y’inkoko yokeje mu ifuru

Yanditswe: 26-01-2018

Ibikenewe :
Amaguru 3 y’inkoko
Indimu 2
Umunyu n’urusenda

Uko bitegurwa

1 Kuba amaguru ku ndimu wakasemo kabiri
2. Shyiramo umunyu n’urusenda maze ushyire amaguru ku gatandiko uyashyire mu ifuru
3.Komeza uyateke mu gihe cy’iminota 30 kandi ujye uyahindura kugira ngo afate ibara hose
4. Nyuma yashyire mu gasorori uyagabure ashyushye

Ushobora kuyitegurana n’inyanya mbisi zivanze na puwavuro waminjiriyeho amavuta ya olive.

photo : helpingbodiesheal.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe