Ahabanza » Ubwiza » Kwiyitaho » Uko wakoresha yaourt ukagira uruhu rwiza

Uko wakoresha yaourt ukagira uruhu rwiza

Yanditswe kuwa 24-01-2018 Saa 07 : 48

Yaourt/yogurt tumenyereye kuyirya kandi iraryoha koko. Ariko se wari uzi ko ishobora no kugufasha kuba mwiza. ubu ni uburyo ushobora kuyikoresha ukagira uruhu rwiza :

Ibikenewe

(plain yogurt ) itarimo isukari : agakombe kamwe gato
Amazi meza
Agatambaro koroshye

Uko bikorwa

wakwisiga yaourt mu maso hose.
Tegereza iminota 10 kugira ngo ibanze ibobeze uruhu,
Karaba y’amazi meza ukoresheje ka gatambaro
Ibi ushobora kubikora nka kabiri mu cyumweru cyangwa gatatu ariko ubikora ugiye kuryama.
Impamvu nta yindi ni uko burya yaourt igira acide lactique ifite ibitunga uruhu kandi ikaruhungura rugasigara ruhehereye.

Pamela
Photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe