Ahabanza » Guteka » Ifunguro ry’ingenzi » Boulettes z’amafi

Boulettes z’amafi

Yanditswe kuwa 22-01-2018 Saa 06 : 28

Ibikoresho :

Ifi : 800g
Umugati : 200g
Ifarini : utuyiko 2
Igitunguru
Inyanya 2
Ibirungo : poivre, persil, umunyu , feuille de laurier
Umufa w’imboga

Uko bikorwa

Oza ifi, yibize mu mazi y’umufa w’ imboga iminota 15 , yivanemo yikureho uruhu n’amahwa
Sekura iyo fi hamwe n’igitunguru kibisi, inyanya, na bya birungo.
Ongeramo umugati wabanje gukoza mu mazi ugatota, sekura cyane, byivange neza.
Fata iyo mvange uyikoremo utubumbe, udukoze mu ifarini
Zishyire mu mavuta menshi nk’ uziteka ifiriti. Zireke iminota nk’itatu zihindure irangi hanyuma uzikureho.

Byavuye mu gitabo la cuisine aux pays du soleil.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe