Ahabanza » Umuryango » Kurera » Ibyo wirinda gukora mu gihe waherekeje umwana ku ishuri

Ibyo wirinda gukora mu gihe waherekeje umwana ku ishuri

Yanditswe kuwa 19-01-2018 Saa 08 : 40

Mu gihe abana bagiye gutangira amashuri, ni byiza ko ababyeyi babyitwaramo neza cyane cyane abagiye kwiga baba ku ishuri bwa mbere. Ibi rero ni bimwe mu byo wakora cyangwa wakwirinda gukora kugira ngo bigende neza nkuko tubikesha urubuga rwa thoughtco.com :

  • Mutegure urugendo rwo kujya ku ishuri : nyuma yo kugura ibikoresho, kwishyura amafaranga y’ishuri, n’ibindi. Itegure ko umwana ashobora kuba ahangayitse akaba yajya yirakaza cyangwa yiyenza mu bundi buryo. Ashobora no kukubwira amagambo atari meza wenda akavuga ko atariwe urose hagera ko ava mu rugo igihe kinini. Irinde kumurakarira, umwihanganire , umwumve kuko nibwo buryo ari kwiyumvisha ko agiye kuba umuntu mukuru.
  • Umunsi wo kumugeza ku ishuri, irinde gukomeza kumufata nk’umwana muto imbere ya bagenzi be ngo umusasire, umupangire ibintu, n’ibindi mureke abe ariwe ukora ibisabwa byose. Niba hari ikintu akeneye kumenya mureke abe ariwe ukibaza, anamenye uwo akibaza.
  • Irinde kwigereranya n’umwana ku gihe cyawe ubwo wajyaga ku ishuri n’ibyo wahabonye , reka umwana avumbure ibyo ku ishuri wenyine dore ko n’ibihe byahindutse.
  • Niba ubona abana bazarara hafi ye, cyangwa abo yamenyanye nabo mukihagera utabishimiye irinde kumubwira ibyo ubatekerezaho, gerageza kuba usanzwe, ntutangire kumutongera ataramara kabiri
  • Itegure ko ushobora gusanga hari ikintu mwibagiwe kugura kandi gikenewe, fasha umwana ukimugurire hafi aho, ntumusigire amafaranga ngo azirwarize dore ko aba ataramenyera aho hantu. Ibi rero bizagusaba kugera ku ishuri hakiri kare kugira ngo ugire umwanaya wo kubikora.
  • Hageze ko musezeranaho irinde gukora nkaho ntacyo bikubwiye, cyangwa se ngo nanone ubabare cyane, umufate ntushake kumurekura. Ahubwo musezere, umubwire ko uzamukumbura, kurira gato ntacyo bitwaye, umwana akabona ko koko bikugoye kumusiga kure ye.
  • Mu gihe umaze kugenda niba bemera telephone ku ishuri irinde guhita utangira kumuhamagara. Byaba byiza mwumvikanye ku gihe muzajya muvugana, rimwe mu cyumweru rirahagije.

photo : google

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe