Ahabanza » Guteka » Ifunguro ribanza » Isupu y’inyanya

Isupu y’inyanya

Yanditswe kuwa 19-01-2018 Saa 07 : 10

Ibikoresho

  • Inyanya inusu
  • Igice cya sostomate
  • Utuyiko 2 duto tw’amavuta ya butter/beurre
  • Igitunguru 1 cy’umutuku gikase
  • Uduce 2 twa tungurusumu dusekuye
  • Ikiyiko cy’ifarini 1
  • Umufa w’inkoko cynagwa w’imboga 600 ml
  • Umunyu, agasenda, n’ibindi birungo washaka (basil, oregano)

uko bitegurwa

  • shyushya amavuta mu isafuriya, shyiramo igitunguru uvange, ushyiremo na tungurusumu
  • shyiramo agafarini uvange ku muriro mucye, byivange neza, wirinde ko byashirira.
  • Ongeramo umufa, gacye gacye, kugeza wose uwushyizemo ariko uvanga, hanyuma ushyiremo inyanya na sostomate.
  • Pfundikira ureke bishye ku muriro mucye, bibire hagati y’iminota 30 n’isaha. Kugeza inyanya zoroshye n’ibara ry’inyanya ryahindutse. Ujye unyuzamo uvange kugirango bidashirira.
  • Yungurura isupu, ukoresheje akayunguruzo ugakozamo akayiko uvanga.
  • Isupu ivuyemo yisubize ku muriro wongeremo umunyu n’ibindi birungo.

Bitegurane n’umugati
hifashishijwe urubuga rwa allrecipes
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe