Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Uko nirwanyeho nyuma yo kuterwa inda niga muri segonderi

Uko nirwanyeho nyuma yo kuterwa inda niga muri segonderi

Yanditswe kuwa 19-01-2018 Saa 06 : 28

Nifuje gusangiza ubu buhamya abandi bakobwa,cyangwa abadamu :
Nabyaye niga secondaire muri 2005 ubu umwana, afite 12ans w’umuhungu byarangoye kuko nari imfubyi, ntawe unyitayeho.

Naje kubona akazi kampemba 70.000 frw kandi nakoreraga I kigali muri ayo mafranga niho nakuraga ayo kwishyura inzu, guhemba umukozi urera umwana andi nkayahahisha. Ntago byari byoroshye kandi kubera uburyo byari bya nkomerekeje, mfata umwanzuro wo kudakina mu buzima nta n’umugabo ugomba kungira igikoresho cye narakoze ka kazi kandi nkakunze cyane.

Naje kuzamurwa mu ntera murabyumva n’umushahara wariyongereye wikuba kabiri ubwo niko n’umwana yakuraga agomba gutangira ishuri numvaga umwana wanjye agomba kwiga mu shuri ryiza kandi niko byagenze muri wa mushahara nakuragamo ayo kwishyura ishuri angana 50,000 frw ku gihembwe nkishyura ni modoka imujyana 7000 mille buri kwezi.

Kkubera ko umwana yaryaga kwi shuri saa sita ubwo umukozi nara muhagaritse nataha ni mugoroba nki korera akazi ko mu rugo 2016 nafashe inguzanyo ngura ikibanza cyirimo n’inzu nubwo idakoze neza ubu buri kwezi barankata kandi n’ibindi nka bikora neza. Umwana yaje kurangiza primary school ubu ari secondaire agiye mu wa kabiri.
Kugirango nshobore byose kubikora nirinze kugendana n’ibigezweho, kugura imyenda cyangwa se ayo masakoshi mugihe bitari ngombwa ntago ndi umukobwa ukunda byacitse, muri macye sinjya njya mu bitamfitiye umumaro yewe n’amakwe ntaha ubukwe bwu muntu w’inshuti y’inkoramutima, kugirango bitankura mu murongo w’intego mu buzima nihaye.

Uubu ndateganya no kuvugurura iyo nzu muri uyu mwaka mbi vuze kugirango abakobwa bose babyaye ko bashoboye kuba haricyo bageraho badasuzuguwe cynagwa ngo bategere amaboko uwariwe wese. Mushobora kubyumva gutyo mukagira ngo ni akazi gahambaye nkora wenda muti “ni uko ufite akazi :” reka da ni akazi k’isuku nkora ahantu. Icyo nakoze ni ukwigirira icyizere gukunda umurimo kutagira uwo ndebaho ngo arandeba oya ni uko nzi icyo nshaka kugeraho.

Ufite nawe ubuhamya ushaka kugeza ku bandi cyangwa ushaka kugisha inama watwandikira, kuri agasaromagazine@gmail.com. Iyo udashaka ko dutangaza amazina yawe turabyubahiriza.

Agasaro.com
Photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • UMVA wamwanawe birumvikana warakubititse peeeee ariko icyonkukundiye nuko wamenye ahowavuyecg ibyowaciyemo byose maze uigafata umwanzuro nukuri urintwari gusa niba nabandi bakobwatekerezagas nkawe byababyiza gusandashakakubaza ikibazo kuva 2005 kugeza ubu ntagosewumwana murabonanana ubundi abahe

  • Sha nuko ufite akazi nge mfite babiri ntakazi ngira mba iwacu mubibazo byurudaca kd ndi humanist nabute naho noza toillette gs wowe jya ushima Imana.

  • Uri intwari ukomereze aho we kwinyanyagiza kandi ubuhamya bwawe bwerekana ko nubwo umukobwa yagira ingorane zo kubyara atabiteguye ashobora kwiyubaka.

    Linda, kuba udafite akazi ni imbogamizi ku mibereho yawe myiza ariko wakomeza gushakisha akazi gaciriritse ariko cyane ukiyubaha ukitwara neza, ugakora imirimo yo murugo muri rusange ukita ku bana bawe ntube inzererezi mu rwego rwo kwereka iwanyu ko wahindutse ukagarura icyizere. Erega buriya kubyara kwawe kwakomerekeje umuryango wawe ni wowe ugomba komora ibyo bikomere kandi umwana niwe wishakira ingobyi.

    Nzi umukobwa w’impfubyi wabyaye atabiteguye, asuzugura cyane abamureraga yanga inama zabo ahitamo kujya arara aho ubwije, agasiga umwana akigendera agataha igicuku,ntakozwe imirimo yo murugo... imyitwarire nk’iyi yerekana ko umuntu nta somo yigiye mu byamubayeho kandi ahazaza si heza.

  • nanjye mukandangire peee

  • Ndagushimiye cyane ni Linda wagirango uranzi nkora uko nshoboye kose nkitwara n eza niyo mpamvu ndambye iwacu abana barakura neza biga primaire ikibazo kimbangamiye nukubaho ntakazi kinjiza iwacu bageraho bakamerera nabi ngasuzugurwa nkumva ndihebye cyane gs ikinkomeza nugusenga ariko iyo mbuze ibikenerwa mubuzima nenda gusara kd ntanindezo mbona

  • Sha mbabwire nurugamba nkurundi gusa mujye mwikomeza amateka azahinduka !

  • Pole sana mamaa @linda

  • Nanjye nabyariye murugo uwama nkako kazi

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe