Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibibazo 11 wabaza uwo mwashakanye bigatuma muganira birambuye

Ibibazo 11 wabaza uwo mwashakanye bigatuma muganira birambuye

Yanditswe kuwa 17-01-2018 Saa 06 : 59

Hari igihe abashakanye bahura nimugoroba bakabazanya uko biriwe ugasanga babwiranye ko biriwe neza hanyuma bagahita bakomeza mu zindi gahunda za nimugoroba. Mu byukuri ntago baba babwiranye uko umunsi wabo wiriwe. Niba ushaka ko mwajya muvugana birenze Dore bimwe mu bibazo wabaza uwo mwashanye bigatuma mugira ikiganiro kirambuye :
1. Ni ikihe kintu cyiza kuruta ibindi cyakubayeho uyu munsi ? Iki kibazo gituma mutangira ikiganiro muvuga ibintu byiza, biryoshye mudahereye ku bibazo.
2. Haba hari amafoto wafashe uyu munsi ? Mushobora kuboneraho kuvuga iby’ayo mafoto wenda mukanayareba hamwe.
3. Ni nde uyu munsi wakweretse ko agukunda cyangwa ko akwishimiye ?
4. Ni ikihe kiganiro kiryoshye wagize uyu munsi ?
5. Ni ikihe kintu kibi cyakubayeho uyu munsi ? : Hari igihe yaba adashaka kubivuga, wamwihorera ariko abikubwiye wamwihanganisha.
6. Ni iki cyatumye useka uyu munsi ?
7. Ni iki wakoze ukumva kiguteye ishema ?
8. Ni nde muntu wumva wakumbuye uyu munsi ?
9. Haba hari inkuru idasanzwe wumvise uyu munsi ?
10. Ni iki cyabaye uyu munsi uzibuka mu myaka itanu iri imbere ?
11. Ni gute nagufasha kurangiza uyu munsi neza ?

Ibi bibazo ntago wabimubariza icyarimwe, wajya umubaza kimwe cyangwa bibiri bikabafasha gutangira ikiganiro.

Hifashishijwe urubuga rwa family share.
photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Murakoze kuduha inama ! ariko hari ibyo wamubaza bigakurura impagarara ni ukubigendamo neza No3&No8

  • Ibi bibazo rero utitonze mushobora gushwana. Ibi nibibazo bisaba babantu badafuha nagato bumvako ibyo umuntu yaciye bindi batarikumwe ntakibazo babimubwiye byamutera.

  • Salut !tondekera urugo rw,abacuruzi ikiganiro bakora batashye utubwire !haaaa
    ndumva ibi ari nka couple y,abafonctionnaires batuje rwose biriwe mu bureau 0stress
    thx

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe