Ahabanza » Umuryango » Kurera » Uko wategura umwana ugiye kwiga aba ku ishuri bwa mbere

Uko wategura umwana ugiye kwiga aba ku ishuri bwa mbere

Yanditswe kuwa 15-01-2018 Saa 03 : 07

Kuba umwana agiye kwiga aba ku ishuri bwa mbere ( internat/boarding school) ni intambwe ikomeye ku mwana ndetse no ku muryango muri rusange.

Dore ibyo wakora kugira ngo ufashe umwana kubicamo neza :

Mubiganire n’umwana : baza umwana uko ari kwiyumva mu marangamutima iyo atekereje kuba ku ishuri. Ashobora kuba abyishimiye cyangwa afite impungenge, ereka umwana ko ayo maranagmutima asanzwe ko n’abandi bana bashobora kuba ariyo bafite. Mubiganire kandi ufashe umwana kumva ibyiza byo kwiga aba ku ishuri. N’ubwo nk’umubyeyi waba uhangayitse gerageza kwereka umwana ko ubyishimiye kandi ari byiza ku mwana.

Mwitegure neza : Mubaze ku ishuri hakiri kare ibikoresho bikenewe hanyuma mubigure mbere y’igihe, hazagere gupanga igikapu atuje. Byaba byiza hagize udufoto ducye tw’umuryango waha umwana akajyana ku ishuri akajya yibukiraho mu rugo igihe akumbuye.

Mutegure ku bwigenge agiye kugira : Mwereke ko ari byiza ko azaba yigenga ku buzima bwe kurenza uko mu rugo byari bimeze. Umwana namara kujya ku ishuri azajya yita ku bikoresho bye. Byaba byiza umwana akoze liste y’ibyo ajyanye kandi ibishoboka ko ashyiraho amazina akabishyiraho.

Mumenyereze imirimo azajya akora ari ku ishuri : Tangira kandi umumenyereze imirimo azajya yikorera ari ku ishuri nko kwimesera, gusasa, kuzinga imyenda n’ibindi bakora ku ishuri ntazagereyo atazi aho biva n’aho bijya.

Mushyireho gahunda y’uko muzajya mubonana :

Umwana azakumbura mu rugo, rero byaba byiza umumenyesheje igihe uzamusura,

mubipange kuri karendari. Munapange kandi uko muzajya muvugana kuri telephone cyangwa email.

Mubwire ku mibereho myiza ari ku ishuri

Bwira umwana ibyo agomba kujya yitaho mu mirire ye ndetse n’ibijyanye n’isuku ndetse n’imyigire nko kuryamira igihe, gukora sport , kudasiba ishuri, n’ibindi. Mwanaganira ndetse no ku buryo azajya akoresha amafaranga aba yajyanye ndetse n’uko azabana na bagenzi be.

Menyesha umwana uwo ashobora kubwira mu gihe agize ikibazo icyo aricyo cyose ari ku ishuri ngo amufashe, kandi umukangurire kutazihererana ibibazo bimugoye.

Hifashishijwe urubuga rwa learningpotential.gov.au

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe