Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Uko nizigamiye nkatera imbere umugabo amaze kunta.

Uko nizigamiye nkatera imbere umugabo amaze kunta.

Yanditswe kuwa 23-01-2018 Saa 16 : 23

Ubwo umugabo yari amaze kunta akirongorera undi mugore, (dore ko ntari narasezeranye nawe mu Rukiko) yansigiye abana 4 kandi bakiri bato cyane. Icyo gihe nanjye nari mfite imyaka 30. Ubuzima ntabwo bwari bunyoroheye. Abagabo n’abasore nabo batangira kunyirukaho, harimo abashaka kunsambanya bitwaje ubukene ndimo,abandi nabo banyereka ko bankunze. Nibwo nashyize ubwenge ku gihe,ndasenga cyane ninjira mu Mana nihishamo.

Ubwo nibwo nahinduye icyerekezo ndireba ndeba n’abana banjye nsanga ntakwiye kwinyanyagiza mu bagabo n’abasore nibwo nafashe umwanzuro wo kuva mu mujyi, njya gushaka inzu ya macye hanze yumujyi wa Kigali. Gutangirira kuri zero ntibyari byoroshye mu bana ariko byarashobotse pe !

Imiteto nayirambitse hasi, nshakisha umurima wo gukodesha umwaka ungana n’igice cya hegitari, ndahinga birakunda nteramo ibitunguru na sereri.Uwiteka nawe aramburamo umugisha birera cyane pe. Ahantu nakodesheje 30.000 frw nasaruyemo amafranga angana na 840.000 frw ubuzima buba buratangiye mba nguzemo ikibanza cya 500.000 aho bita I Gahanga muri 2016. Andi asigaye ntangira gucuruza amakara. Nyuma naje kubona akazi kampemba 150.000 ku kwezi ngakora amezi 6 birangira bangize umu chef.

Ubu mpembwa 300.000 frw. Ubu nako kampa ayo guhahira abana.Nakomeje kuba umugore wisobanukiwe, ndetse ukamutse pe ! Imana nayo ikajya inyobora.

Ubu rero tuvugana ka kazi ko kurangura amakara naje kugasigamo umukozi ku buryo buri mugoroba mvuye ku kazi njyayo nkamufasha ndetse no muri weekend. Abana bakomeza kwiga neza, ndetse nibyo kurya biraboneka n’imyambaro. Ubuzima njye n’abana dufite ni bwiza pe, kuko hari n’abafite abagabo binjiza menshi turusha ubuzima bwiza.

Dore ibyamfashije kubigeraho :

  1. - kumenya icyo ushaka kugeraho icyaricyo.
  2. - kureba amafranga winjiza ku kwezi nayo usohora uko angana.
  3. - kureba ibikenewe kuruta ibindi , akaba aribyo ukora.
  4. - kugabanya kujya kuri boutique buri mwanya cyangwa buri munsi.
  5. - kugabanya gutaha amakwe ya buri weekend.
  6. - kugabanya kugura imyenda n’inkweto n’ amasakoshi, n’ubwo wabisanga ku giciro cyo hasi cyane.
  7. - Inzu utuyemo niba ihenze, ni byiza kwimuka ukajya mu ingana n’ubushobozi bwawe.
  8. - Niba ufite abakozi 2 biba byiza iyo uhagaritse umwe undi usigaye ukajya umufasha akazi utashye.
  9. - Niba ufite garden aho utuye biba akarusho uteyemo imboga kuruta guteramo indabyo.
  10. - Ibyumba bitarimo umuntu amatara urayazimya.

Dore gahunda yo guteka y’icyumweru. Mbere yo gupanga gahunda y’ibyo kurya by’icyumweru ndabanza nkareba niba indyo yuzuye izaba irimo mu biryo tuzarya icyumweru cyose.

Ikindi kandi n’ubwo nabona abashyitsi bantunguye dusangira ibyo basanze kuri gahunda. buri mwana muha imbuto 2 ku munsi biranyorohera rero izo nzagura uko zingana. amata bayafata mu gitondo na nimugoroba. Kandi ni abana beza cyane rwose. Bafite umubiri mwiza.

Dore gahunda yo guteka nakoze :
ntegura ifunguro rya buri munsi saa sita na nimugoroba urugero :

  • kuwa mbere umuceri n’ibishyimbo n’imboga
  • Kuwa kabiri : Kawunga n’inyama n’imboga nyarwatsi
  • Kuwa 3 ibirayi n’ibishyimbo cyangwa amashaza.
  • Kuwa 4 igitoki n’ibishyimbo cyangwa amashu....
  • Kuwa 5 umuceri n’indagara cyangwa ifi
  • Kuwa 6 ibirayi n’amagi chips na salade.
  • Ku cyumweru umuceri n’ agafiriti na sauce nziza.

Hanyuma rero iyo mpembwe mvanamo ayo kwishyurira abana, nkanavanamo ay’inzu noneho ngahaha iby’ukwezi.ngashyira ku ruhande nka 20.000 azagura imbuto n’utundi dukenewe. Asigaye nkayabika mu matsinda.
Ariko rero njye aho ntuye mu gikari mpingamo imboga, ibitunguru,karoti intoryi, imyungu ....
Kuburyo njye ntajya ngura imboga kiretse amashu. amagi mfite inkoko 10 noroye mu gikari ku buryo amagi atajya abura yo gutekera abana.
Ibyo nkubwiye byose, bisaba gufasha ubutesi hasi,ukaba umugore wisobanukiwe uzi icyerekezo arimo.

Bisobanura ko nta mwanya wo kuzerera mu ngo z’abandi bagore njya ngira. Cyangwa kuzunguruka mu maduka nta kintu kinjyanyeyo.

Icyangombwa nasanze ari ukumenya neza icyo ushaka kugeraho. Noneho ukarwana utitaye kubakureba nabagusuzugura cyangwa abaguca intege.

Intego mfite uyu mwaka ni iyo kubaka cya kibanza, kuko ubu buri kwezi ngura imifuka 6 ya ciment nkayibika ubu maze kubika imifuka 42, amabuye ikamyo 4 zamaze kugera mu kibanza ndimo nshakisha ayo kugura umucanga ngatangira kubumbisha block ciment. Mu mezi 4 ari imbere bazampa ayo mu itsinda nguremo amabati. Bisobanura ko byanze bikunze uyu mwaka uzarangira turi munzu yacu.

Rwose ndi umugabo wo kubihamya, kwizigamira birashoboka pe,kandi ukagera kucyo wifuje kuzageraho. ikindi nacyo ndi umuntu ntakunda gufata ideni muri boutique, yewe ndifata iyo nabuze andi mahitamo.ariko ntabwo mbikunda.kuko nabyo utarebye neza wasanga ayo wazigamye ashiriye mu kwishyura amadeni buri kwezi.

Mbese nize kunyurwa n’ibyo mfite. Niba hari icyo nibagiwe mwambaza

Ufite nawe ubuhamya cyangwa ushaka kugisha inama twandikire kuri
agasaromagazine@gmail.com

Ibitekerezo byanyu

  • Urakoze cane ku buhamya uduhaye. Buranyubatse

  • yooo vremt Imana iguhe umugisha haricyo nkwigiyeho ubishoboye wampa number yawe merci happy New year

  • MURAKOZE ARIKO IZO CIMENT UZAZICUNGE NEZA UREBYE NABI WASANGA ZARABAYE NKAMABUYE KUKO IYO ZIBITSE IGIHE CYIREKIRE ZIRAFATANA UKABA ZAGUPFIRA UBUSA RWOSE WENDA IBYIZA WAJYA UFATA AHWANYE NIYO MIFUKA UKAYAKORA COMPTE BROCK

  • Yoo uri umugore w’intwari pe kdi rwose intego wihaye ninziza Imana izagushoboze ukomeze kwesa imihigo wihaye uzayese

    None umuntu yabona numero ye gute ngo agire indi nama amugisha.

  • Nukuri ndumva hari icyo nkwigiyeho wampa contact yawe ?

  • Uri umugore w’intwari ! Gufata icyemezo cyo kujya guhinga uvuye mu mujyi ni ubutwari bukomeye kandi uzakomeze kwihesha agaciro ntuzinyanyagize kuko urugendo wagenze nirwo rwari rukomeye. Komereza aho Uwiteka azaguhe kurama wirerere abana neza uzabone ibyiza !

  • Bishobotse wampa numero yawe kuko ndumva hari byinshi nakubaza mbabarira tubonane.

    Murakoze.

  • Murakoze mwese,abafashijwe nubuhamya bwanjye bwo kwizigamira.
    Uwagize impungenge yo kuba nagira ikibazo cya Kubika ciment, igihe kinini ko yazangirika ahumure rwose.nanjye niho umutima uba uri.kandi noneho ntabwo nayiguze ngo nyijyane mu rugo kuyibikayo.hari uburyo nabikoze bwiza.
    Hanyuma uwifuza kugira icyo yambaza atasobanukiwe yambaza rwose.
    Ejobundi mu mpera zuyu mwaka twatangiye nzabatumira mwese muze mbereke umuturirwa navanye mu kwizigamira.ndizera ko izaba yuzuye Imana ibimfashijemo.

  • Hi nibyiza pe ariko se ubwo ibirayi saa sita urabirya na nijoro ukabirya cg umuceri nan’ijoro ukabirya.

  • Njyewe mfasha kuri iki kibazo. Iyo nkoze budget yukwezi buri gihe iruta ayo twinjiza njye numugabo.Kandi nukuri ntako mba ntagize ngo mbigabanye pe. Buri gihe duhora muri moins. Tujya guhembwa ayukundi kwezi dusigaye tugenda namaguru ku kazi. kandi tutakirya sasita muri restaurant nkabandi. umwana arya imbuto nkicyumweru cyimwe gusa duhembwe. ubundi ngibyo ibirayi na dodoooo mpaka ukundi kwezi. Njyewe ubu byaranshobeye pe ! Ariko icyitwishe ni ama credits kuko baradukata tugasagura 400milles. Kandi harimo kwishyura inzu tubamo 70milles. umugabo nawe yishyura inzu 50milles mu ntara aho akorera ubundi ugasanga asigaye iyo duhashye utuntu duke dusigara kapa nta mwenda nta rukweto ntagufasha uwakubyaye. Mbese ubu byaranyobeye. Nimba bishoboka wamfasha ukangira inama yuko nabigenza. Urakoze kubwubuhamya.

  • urakoze cyane.

    Nanjye ndumva turi bamwe,ndagerageza kubikora ibyo ukora.

    Kd njye mfite umugabo turikumwe,ariko mbona ari simbirimo kuko byose bikora njye.

    Murakoze.

  • uyu mubyeyi aranejeje cyane ! Imana iguhe umugisha izi nama utugiriye ni nziza.

  • Urakoze cyane kandi felicitation kuba warafashe icyemezo cyo kudahinduka objet sexuel ndabigushimiye cyane pee kandi n’Imana ibiguhere imigisha myinshi !!! Ikindi urimo guha abana bawe urugero rwiza kuko uri umu role model wabo rero iyo babona ikuntu ubuzima bwanyu bugenda buhinduka bukarushaho kuba bwiza umunsi ku wundi bibubakamo Espoir/Hope.
    Courage et personellement je t’admire bcp car tu es une FEMME DE VALEUR.
    Be blessed dear !

  • UYU MUBYEYI RWOSE YATWUBATSE,BISHOBOTSE YADUHA NUMERON YE AKADUFASHA ABENSHI BYARADUCANZE

  • urakoze cyane watubwira niba iriya gahunda yo guteka ku munsi ari saa sita na nimugoroba.

  • Nanjye ndagukunzee cyane nasomaga nkigendera nta comments ariko birananiye kutavuga,gerageza utange agatego tukubone utugire inama nushaka unadutumire iwawe tugusure utwigishe kuko benshi turaza kwiruka pee

  • Email yanjye ni :
    mugishaester@gmail.com

  • mukuri hamwe nimana ntakidashoboka kd nawe waritwararitse imana ibigufashamo kd courage maam

    njyeweho kuva twabana sindabona nibihumbi10000frw munzu mbese ntibyoroshye nukuva hasi buriwese akajyakora ibye ubwutwo njyize nkatwibikaho

  • Ikibazo cya Maman Olga agihuje nabandi benshi. Gusa kugikemura birashoboka cyane, ndetse we afite umugisha wuko afite 400 miles ahembwa net. Ndabona ingorabahizi ari ibibazo biyajyana. Ubusanzwe amafaranga aba make cyangwa menshi bitewe nibiyajyana mwe mwita ibibazo. Burya rero ntabwo ibibazo biba bimwe kubantu bose, niyo mpanvu barutanwa no gutera imbere. Hari igihe wita ikintu ngo nikibazo kandi nyamara Atari ikibazo. Usibye inama twabonye hejuru indi nakugira niyi :

    Genzura ibyo wita ibibazo bitwara amafaranga urebe niba ntabyakwirengagizwa cyangwa bikitabwaho gahoro gashoboka : Ibaze nawe ukuntu umuntu yabonye 800000 akagura ikibanza undi uhembwa 400000 no gukemura ibibazo bikanga, byose biterwa no kudashobora kugira ibyo wirengagiza. Mugihe cyose wita buri kintu cyose ko ari ikibazo uzasanga udashobora kungera kuntego yawe wihaye. Genzura amafaranga yangirikira muguhaha ibitari ngombwa cyane cyane ibyawe cyangwa ibyabana, communication, nizindi luxuries. Nusanga byose uri indacyemwa ugerageze urebe ko hari ibyo wakwihanganira ukagabanya ibiciro cyangwa bimwe ukabireka. Wenda nko kugabanya igiciro cyubukode, kugabanya inshuro urya inyama mucyumweru, kugabanya umubare wabo utwerere, kugabanya amafaranga utanga kuri moto bitewe no gukererwe, kugabanya facture z’amazi numuriro, nibindi uzi bitwara amafaranga.

    Shyiraho intego yicyo ushaka kugeraho wihe igihe utangire wizigame. Izere Imana yo itanga umugisha kuko ibyo wakora byose itabishyigikiye birayoyoka.

  • Ubundi iyo utaragira gahunda ntakuka yibyo ushaka kugeraho.nukuri nubwo waba uhembwa na million 5 ku kwezi imyaka yazashira ntacyo ugezeho.
    Banza ufate intego uvuge uti,byanze bikunze ni ngombwa ko iki kintu nkigeraho.umwanzuro ufashe niba uhamye koko,niwo uzagutera kudasesagura amafranga mu bintu bitari muri gahunda.
    Nukuri nta kiruhije kirimo pe !

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe