Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Igihe ibikoresho by’ubwiza bimara

Igihe ibikoresho by’ubwiza bimara

Yanditswe kuwa 05-01-2018 Saa 06 : 47

Ibikoresho bikoreshwa mu gukora maquillage bigira igihe bigomba gukoreshwa hanyuma bigasimbuzwa ibindi hatitawe ku kureba ko byashize. Twatoranyije bimwe mu bikunze gukoreshwa bikaba bigira igihe bigomba kumara bikoreshwa iyo byamaze gufungurwa n’ubwo itariki yanditse inyuma y’igihe bizapfira yaba itaragera.

1.Rouge à lèvres cyangwa Lipstick : igomba gukoreshwa hagati y’amezi 12 kugeza 18 guhera igihe ifunguriwe.
2. Mascara yo igomba gukoreshwa hagati y’amezi 3 na 4 ifunguwe.
3. Fond de teint ya poudre cyangwa se powder foundation : hagati y’amezi 12 na 18 ifunguwe.
4. Fond de teint y’amavuta cyangwa liquid foundation : hagati y’amezi 6 na 12.
5.Eyebrow Pencil cyangwa Tiro mu kinyarwanda : hagati y’amezi 18 na 24 guhera igihe ifunguriwe.
6. Vernis : Yemewe gukoreshwa mu gihe cy’imyaka 2 guhera igihe ifunguriwe.

Iyo utabihinduye bishobora kugutera allergie, cyangwa se ukabona utakibyisiga ngo use neza nka mbere ugitangira kubikoresha.

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe