Ahabanza » Umuryango » Urugo » Ibintu 7 byagufasha gukora gahunda y’umwaka

Ibintu 7 byagufasha gukora gahunda y’umwaka

Yanditswe kuwa 02-01-2018 Saa 09 : 36

Ni byiza gupanga ibyo uzakora mu mwaka , byabya byiza kuba warabikoze mu mpera z’ umwaka ushize ariko n’ubu umwaka ugitangira wakora gahunda. Ushobora gukora gahunda wenyine, cyangwa uri kumwe n’uwo mwashakanye cyangwa se uri kumwe n’abana. Ibi nibyo watekerezaho bikagufasha gupanga

1. Ihe intego z’ibyo ugomba kugeraho muri uyu mwaka kandi zibe zisobanutse neza. Yaba ari ku bijyanye n’amafaranga, mu kazi, mu muryango ndetse no mu buzima busanzwe cyangwa se ubuzima bwo gusenga
2. Iyemeze ibintu bizaba iby’ingenzi mu mwaka utangiye ibizagutwara umwanya munini wawe.
3. Tekereza ku bintu ukwiye kurekera aho gukora. ( kugabanya umwanya ukoresha whatsapp, kugabanya kuryamira, kugabanya guhaha nta gahunda, kugabanya ibiro )
4. Tekereza ku bintu uzatangira kujya ukora byatuma ugira ubuzima bwiza kurushaho ( gukora siporo, gusoma bibiliya, kubika amafaranga,)
5. Tekereza ku nshuti uzagira, izo uzaha umwanya, abo uzahemba, abo uzasura, abo uzatwerera.
6. Panga igihe uzaruhuka, n’ibyo uzakora mu kiruhuko
7. Shyiraho igihe cyo gusubira muri gahunda wihaye urebe aho uyigejeje wenda buri mezi 3.
Upanze neza uko wumva umwaka wagenda byagufasha gutera imbere ndetse n’ubwo utabigeraho 100% ariko byibura hari ibyo wageraho bimwe.

Astrida
photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Iyi ngingo ni nziza umuntu yagerageza !!
    muyitangeho ibitekerezo

  • nibyo ni by’ ingenzi kumenya ibyo ukora umunsi ku munsi

  • ndumva binkanguye mumutwe ngiye kugerageza

  • Burya abantu benshi ntabwo tumenya gutegura gahunda zacu.biramfashije cyane ngiye kugerageza

  • Nanjye ndabashimiye pe byahoraga bingora none mumpaye umurongo nzagenderaho murakoze kandi turabashima byinshi mukomeza kutwigisha. Happy new year

  • murakoze cyane Astrida muzatwigishe nikintu kijyanye na saving bigora benshi kandi byadufasha cyane, uko umuntu yasavinga malgre umushahara wenda muke cg kuba utunze urugo wenyine kandi ufite abana, etc muradufasha cyane God bless you

  • Ibyo batubwiye nibyo pe.ndi umugabo wo kubihamya.
    Nanjye nagiraga akajagari ko guhuzagurika umwaka ukarangira ntacyo ngezeho.
    None ubu maze imyaka 3 ngendera kuri gahundanziza. buri mwaka ntegura gahunda kandi nkayigenderaho byanga byakunda nkagera kucyo napanze.
    Kubijyanye no kuzigama kugirango amafranga utayangiza, nabyo nabigezeho pe !ariko bisaba kwigomwa no guhagarika ibigare abagore dukunda(kugura ibitari muri gahunda)
    Kugira gahunda yicyumweru yibyo kurya, kutagura imyambaro uko ushatse ngo nuko usanze bagabanije ibiciro........
    Ubu maze kugura ikibanza.,nteganya no kucyubaka vuba.kandi byukuri mpemvwa 300.000 frw kandi ndeze abana 4 jyenyine.birashoboka pe kwizigamira ugatera imbere.

  • iyi nkuru iramfashije pee

    chantal nawe uramfashije cyane ngukunze ntakuzi.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe