Ahabanza » Abagore » Ubuhamya » Umugabo wanjye ahora mu mishinga itunguka nkore iki ?

Umugabo wanjye ahora mu mishinga itunguka nkore iki ?

Yanditswe kuwa 02-01-2018 Saa 19 : 54

Muraho neza bakunzi b’agasaro.com
Ndabashimiye ukuntu mugira inama abantu ! Nifuzaga ko nanjye mumfasha.
Ndi umudamu, mbyaye rimwe ariko ndanatwite. Mfite umugabo wumwana mwiza, ni imfura rwose ntacyo munenga pe ! Muri macye ya mico yabagabo baba mu kabari no mu bagore ntabyo agira nabihagararaho rwose !

Ikinteye kugisha inama rero nuko nta rugo ruburamo agatotsi. Umugabo wanjye agira imishinga myinshi mu mutwe pe ! (ari ambitious) usanga ari wa muntu ushishikajwe n’uko dutera imbere tukubaka inzu natwe tukagira iyo modoka nk’abandi ! Rero tutarabana yaguze ikibanza. Nyuma yatse ibyangombwa byo kubaka asanga ntihemewe kubakwa amazu asanzwe. Aba araparitse. Iki kibanza reka tukite ikibanza A.
Twakoze ubukwe afite credit imukata ibihumbi 180 kubera business yari yarashatse gukora igahomba. Ubwo rero yapangaga ko iyo credit nivamo azahita afata indi akubaka muri icyo kibanza ariko dusanga kuhubaka bidakunda kuko hagenewe amagorofa kuri plan yumugi.

Hagati aho ariko njye ibintu bya credit birangora kuko mba mbona duhora mu bukene ugasanga arukurya ntiturya, ni wa muceli na kawunga n’ibishyimbo bya buri kwezi. Ari ukwita ku mwana ntibigenda neza. None dore haje n’uwa kabiri ! Ari ukwambara ntitwambara kandi dukora twese. Kuko iyo bamukase amafaranga asigaye akishyura inzu ubundi nanjye nkagura udukenewe usanga twashiriwe ku buryo na wa mukecuru ukubyara akwitabaje utamubonera nigihumbi (mwibuke ko gusazisha ababyeyi ari inshingano z’abana).

Kera kabaye rero ya credit yarashize. Ndavuga nti byibura noneho tugiye kubaho ! Ntibwakeye kabiri aba asubiye muri bank yaka 5millions tutabivuganye. Agura ahandi hantu ikibanza atanahanyeretse ngo mpashime cyangwa tubiganireho. Ndibuka twicaye ku meza mugitondo ari kumbwira ngo agiye kwishyura ikibanza. Ndaceceka ndaruca ndarumira ! Ikibanza yakishyuye 3.5millions. Nuko ati 1.5 nzaba nzamuyemo akantu nimbona icyangombwa. (Iki kibanza reka tukite B). Reka rero nasaba icyangombwa bamubwire ko hashobora kuzaca umuhanda ko bikiri mu nyigo ku rwego rw’akarere !!! Ubwo nibwo yatangiye kujya noneho ampa amakuru kandi ajya kugura atarigeze anyitwaza ! Wenda iyo anjyanayo simpashime, biba byaradukijije icyo gihombo !! Nuko rero mbaye ahoooo ya 1.5 ntimumbaze aho yagiye (gusa iyo nkoze analyse mbona twarayiriye igashira kubera umushahara uhora mu bibazo nagira icyo musaba wenda agakoraho !) Nuko mbitekereza kuko kuva twabana ntitujya twicara ngo dupange ngo hakenewe ibi kandi bizaboneka gutya !

Hagati aho hakaba n’inguzanyo zo ku kazi kabo iyo ufite ikibazo ushobora gusaba nka 1million nayo bakajya bagukata buri kwezi. Izi nazo azifata ubutitsa kubera ko duhora muri besoins ! Muri make mu bihumbi 500 ahembwa iyo bank itwaye 180 no ku kazi bagatwara 120 murabyumva asigara ni ayinzu ya 100 irindi 100 tukaguramo ibyihutirwa cyane. Hagati aho salaire yanjye niyo ikora cyane ibintu byo mu rugo aho usanga naguze amata ama pampa byumwana izo mbuto n’utundi tudetaye dutwara amafranga ariko utirirwa ubwira umugabo. Muri make iyo mpembwe 250k nkavanamo amatike ya 50k no kurya nkavanamo nka 30 zo guha umukecuru, Usanga hasigaye 180 hanyuma ikibuze cyose nkakigura ku buryo kugirango nzigurire umwenda ni intambara. Mpora ncupiye nsa nabi, umusatsi narogoshe nta rukweto ! Mwibaze umuntu umaze imyaka itatu yubatse nkaba ntarambara igitenge na rimwe ! Basin yo mperuka iyo nashyingiranwe nayo ntikinkwira. Ushobora kumva ibi ari ubutesi cyangwa ibindi. Ariko birababaza iyo ufite millieu runaka ubamo cyangwa se akazi ukora biba bisaba ko byibuze ugerageza kugaragara neza. Umwana umaze imyaka ibiri, aracyambara utwenda naguze ngiye kubyara. Ntibikimukwira ni uguhatamo.

Aho rero mfite ikibazo nshaka ko mungira inama ni uko ejobundi umugabo aherutse kujya gusura ikibanza A. Yagerayo bakamubwira ukuntu ashobora kuhashyira akazu ka makeya bigakunda. Nuko aba araje ati rero fata avance sur salaire ya 3million twubake ikibanza A. Inti se bizakunda ? Ati wowe menya ko tugiye kwimukirayo tugatura hafi yaho ubundi nkahita nshyiramo akazu. Mu mutwe wanjye numvishe nsaze ! Ntekereje ko ngiye kubyara, ntekereje ko umushahara we nywufata nkutabaho kuko bahora bawukata numva ndasaze !! Ubu mfate uduhumbi 250 ndushyire muri credit, njye nsigarana 150 ubwose noneho ninkuramo amatike yaho hantu ko ari kure cyane nzasigarana iki ? Tuzabaho dute ? Ubundi se bwo ibyo apanga nzi gute ko bizacamo ? cyangwa ni ugupfa gufata amafranga byakwanga tukayarya bikarangira ?

Mu by’ukuri umugabo ni umwana mwiza ariko mbona afite ikibazo muri project assessment ! Kandi ntanganiriza ngo tubivugeho dufatanye gukora plan ! Ubu rero njye gutura iyo bigwa, utu miliyoni dushye, dusigare turya umunyu koko ngiye no kubyara ??? Ubundi nari narateguye ko nzabyara 2020 ibibazo bimaze kugabanuka. Nuko onapo irananira nkagira hypertension. Muri arbef bati icyo washobora ni condoms. Narazizanye umugabo arazanga ndajugunya ngo ntiyirukanira umugabo akajya ahandi. Arangije ati humura tuzajya twiyakana. Bibaye ahooo ngiye kubona mbona ibyo twavuganye ntabikoze. Inda iba irinjiye kandi numvaga naramwizeye. Umenya yaranabikoze abishaka kuko mbimubwira ntiyatunguwe cyangwa ngo yikange bitewe na situation turimo.

Rimwe njya nibaza nti se Mana umugabo wanjye ubu si umugome nkaba ntabibona ? Ubundi nkibaza ubu se umuntu uhora untura hejuru ibintu atambwiye ubundi bwo arankunda ? Ubundi nkibaza umuntu tutaganira tutajya tunavugana n’ijambo na rimwe ubundi uyu mubano wo iherezo ryawo ni irihe ? Ubundi nkongera nkibaza umuntu uhora apanga imishinga igapfa ubwo si inyatsi cyangwa kutagisha inama ? None njye nzahora muri urwo ? Nkomeze nkurikira umuntu ukora ibintu bidacamo kandi wenda hari ubundi buryo twakabikoze bigakunda ? Ntago byumvikana ukuntu urugo rwinjiramo 750k twaba mu buzima bushaririye hejuru yimishinga iba itanakorewe inyigo neza. Ugasanga amafranga araza ajya mu mifuka ya bank niyo mishinga itanaciyemo ngo mvuge ngo ndarya ubusa ariko ndi mu nzu yanjye !

Nimungire inama nimba nzamwemerera ngafata credit yibintu ntazi ngo ni ukugirango ntababaza umugabo. cyangwa nimba nzabyanga nkirengera ingaruka z’umubano wacu uzaba ujemo agatotsi. Vraiment njye iyaba ari umuntu ukora ibintu bigacamo nakamushyigikiye pe ! Ariko from day 1 mbona duhomba gusa gusa ! Murakoze !

Nawe niba ufite ubuhamya cyangwa ushaka kugisha inama twandikire kuri agasaromagazine@gmail.com
photo : google

Ibitekerezo byanyu

  • Nonese azubaka akazu gato nta bya gombwa bazagasenya, ikindi muri iki gihe iyo ugiye kugura ikibanza ubanza kujya kureba igishushanyo mbonera mbere yo kugura.nubwo uvuga ariko ngo ntimuganira nkubwo yakubwiye ngo ufate avance sur salaaire ntacyo wamushubije nutamusubiza rero azakora ibyo atekereza naho guhomba ho bibaho ntazareka gushora amafranga ngo adahomba kuko ntawupfusha uwo atabyaye agomba kujya agerageza gusa mwabanje kubyemeranyaho.

  • Egoko Manaaa njye ndumva umugabo wawe atajya ashikama ngo ashake amakuru neza. Ayo mafranga yataye muri ibyo bibanza uyashyize hamwe wagura inzu yuzuye rwose yo kubamo. Ashobora kuba rero ahubuka kandi ntajye gushaka amakuru neza ngo akore ibintu yitondeye. Njye rero inama nakugira nuko wareka credits mufite zikavamo ukabona gufata iyongiyo. Kuko ushobora kwishinga iyo mishinga itunguka ukarwaza bwaki da !

  • Kucyo wsgishije ho inama cyo gufata inguzanyo ku mushahara wawe byo ntuzabikore kuko ugiye kubyara kandi uwo mwana wanyu mukuru agiye kuzajya kw’ishuri. nonese muzaba mutabasha kurya, muzabasha kwigisha umwana. njye makugira inama yo gutura hafi y’akazi hashobora no kuzaboneka ishuri ry’umwana. naho ibyo kuvuga umubano wanyu uzazamo agatotsi byo ubyitege ariko unabisengere maze uzamuganirize mubare iby’ingenzi mukenera buri munsi mu kwexi. umwereke ko ntagisigara. hanyuma azabyumve . natanabyumva kandi izo credit zitagira gahunda ntuzishoremo. kuko nunundi ntimuzabura gushwana murimo gusangira ubusa. reka azakurakarire ariko bike bishoboka bikenewe murugo byo ubibone.

  • Eeeee ko numva ari hatari abantu binjiza ibihumbi 750000 kukwezi ukabura ibyo wambara numwana wawe kweri birababaje
    jye numugore wange twinjiza ibihumbi 190000 kukwezi kandi natwe turakodesha ntanzu tugira ariko ntakibazo dufite
    ok reka nkugire inama nkumuntu mukuru mureke iyo myenda murimo bank muyishyure noneho ukurikirane neza ibyo arimo kukubwira ko aribyo noneho mubone gupanga indi mishinga bushyashya
    ese ubundi ubwo ko akubwira ngo ikibanza A ngo hajyamo inzu iciriritse urumva atakubeshya abo babimubwira baramushuka kbs jye sinabikwizeza murakoze

  • Abagore rwose tujye tumenya gutekereza. Murimoguhomba mukungukira bank. Hari uburyo bwinshi mushobora gukoresha mutatse inguzanyo. Mutekereze Kiri compte blocker mugiye mwumvikana amafaranga mwajya mushyiramo umwaka wagera mufite menshi noneho mukareka kwipassa muremure mugakora umushinga wunguka ushobora kukwishyurira inzu no kugura ibyibanze byo murugo.tekereza nko kugura isambu mugahinga mukagurisha. Nindi mishinga yunguka irahari. Umenye ko Abana bariho barakura ejo baratangira kwiga niba hari ikintu gihenze ni amashuri yabana. Nabyo mubiterezeho .muri mubantu binjiza amafaranga menshi mukwezi ariko kuyapangira bisaba ubushishozi. Hanyuma wanga kubwiza ukuri umugabo wawe ngo udasenya ariko amadeni namara kuba menshi muzasenya. Hari abagabo nzi bamara gufata amadeni menshi bagashuka nabagore ngo bayafate igikurikiraho niki ? Arambuka akaguta aho ugasigara uvuga ngo iyo mbimenya. Kandi warabirebaga. Ideni sikintu iyo urifite ntusinzira. Nkaba numva mwarya bike mukaryama Kare.

  • umugabo wawe ni umwana mwiza mu buhe buryo ? ibi simbyemera ariko sinshaka ko umureba nabi kuko bishobora gukemuka.
    umugabo wawe arikunda kandi ntaramenya ko yashatse ko afite umufasha apana umukozi cg se iki.
    ni gute umuntu w’umwana mwiza yashyira mu kaga ejo hazaza h’umuryango we. wowe ubundi wagombye kuboneza urubyaro ukabanza ukareba aho bijya, mukajya kuri page imwe mbere yo kubyara abandi.
    wibuke nawe ko imyenda afata nawe uzayishyura kuko mwasezeranye.
    none rero reka imiteto(aho uvuga ngo uraruca urarumira) harya wagombaga kumusarana mu kinyabupfura ukamubwira ko uri bwahukane naramuka afashe inguzanyo akagura ikibanza mutabyumvikanyeho.
    uri umufasha fata umwanya wawe mu rugo rwawe. haguruka ushikame uharanire urugo n’umuryango byawe. abantu nkabo bahubuka babaho ariko umaze kubibona kenshi ugomba kubikurikirana.

    gusa wenda muracyari batoya imyaka ikaba ituma yitwara uko yitwara. ariko se ntagira inshuti cg imiryango yagisha inama ? niba hari umuntu uzi yubaha ushyira mu gaciro wamwiyambaza akagufasha kumuganiriza. umugabo ahahira urugo nkinshingano ntabwo arusahura.

    uravuga ko mutavugana nijambo na rimwe none ubwo mubayeho mute ? iri niryo pfundo ry’ibibazo byanyu. ukeneye kumusaba ko mwicara mukaganira ukamubwiza ukuri uko ubona ibintu kandi ukamubwira ibikuremereye byose. nawe azagusobanurire umwanya abona ufite muri urwo rugo.

    hanyuma ntawe utekereza ko ibyo uvuga ari imiteto kuko ikibazo cyawe kirakomeye cyane.

  • urakoze kuba intwari ukagisha inama, nizeye ko witeguye kwakira inama nziza zitandukanye no kwiyemeza kuzishyira mu bikorwa.
    1)Iyo ikibazo kibaye mu rugo umugore uzi ubwenge yihutira kubanza kureba uruhare rwe muri icyo ikibazo, yamara gutunganya uruhare rwe akabona kugerageza gutunganya uruhare rw’umugabo. Uruhare rwawe rwambere nabonye mu buzima bushaririye nuko ntacyo wakoze ngo muhe urugo rwawe icyerekezo mu mikoreshereze y’amafaranga mwishyura. Ntarirarenga kandi humura ingo nyinshi zinyura muri aka kajagari mu myaka yambere. Uruhare rwa kabiri nuko ushobora kuba musesagura muburyo mutazi kuko 100,000 umugabo atanga yo guhaha na 180,000 risaguka kumushahara wawe ntakuntu atababeshaho neza mufite umwana 1 gusa. Ubanze ufate akanya ugenzure uko muhaha, ugomba guca akenge ugahaha ibikenewe kandi ukamenya kubicunga neza. Jyewe mpahisha 250,000 turi abantu 9 mu mujyi wa Kigali kandi turya neza rwose. Hanyuma ukukwezi kwa mbere ugukoremo igerageza, ujye ukora list yo guhaha, uyibike kuburyo ukwezi kuzarangira uzi neza ibyo mukenera mu kwezi, biguhe icyerekezo.
    2)Umwana w’imyaka 2 ntabwo aba acyambara pampers, wihutire kuzimuvanaho uzaba uramiye amafaranga yazigendagaho. Nanjye mfite umwana muto ari hafi kugira umwaka n’amezi 11, byari nagerageje kuzimuvanaho kuva afite umwaka n’igice birananira kuberako natanganga amabwirize ku birirwana nawe ntakurikizwe. Mukwezi gushize nafashe conge kugirango nzimuvaneho icyumweru kimwe yaramaze kumenyera. hasize hafi ukwezi nta pampers kumanywa na nijoro. Hamwe no kubisengera Imana yaramfashije azivaho neza kuburyo dukora n’urugendo rurerure sinzimwambike.
    3)Ivanemo ko umugabo wawe yaba akwanga kuko ibi byagutera umutima mubi bikaguca n’intege mu kubaka urugo. Ahubwo urebe cyane ibyiza umubonamo nkuko wahamije ko ari umugabo mwiza
    4)Numara kwisuzuma, ugamfata ingamba zo gutunganya ibyo ushoboye (guhaha no gukoresha & gucunga neza ibyo mukoresha murugo, kuvana umwana kuri pampers,...) uzatangize inzira y’ibiganiro n’umugabo mu bwenge n’ikinyabupfura n’ubwubahane, muganire ku micungire y’umutungo w’urugo rwanyu, umwereke inyungu yo kuganira ku mishanga y’urugo mwembi (uzirinde kumushinja ibihombo yateje urugo), umwereke ko kwishora mu madeni menshi Atari byiza ahubwo mwarangiza kwishyura inguzanyo mufite mukabona guterura undi mushinga ukomeye, mujye inama yo gutangira kuzigama nubwo watangira kuyo waguraga pampers ukazagenda uzamura bitewe nuko ubushobozi bungana, umwereke ko amafaranga mwinjiza muramutse mufatanije kuyacunga neza yatuma mubaho neza kandi mugatera imbere,....
    Iki kiganiro gisaba gutegurwa neza kandi mufite umwanya uhagije wamugushije neza si umwanya wo kumwibutsa amakosa ye ahubwo ni igihe cyo kujya inama. Imyanzuro muzafata uzayandike mwihe igihe gihoraho cyo kuganira ku iterambere ry’urugo rwanyu kuburyo buhoraho.

  • Murakoze.icyo nongera kubyo jacky amaze kukubwira mushake inzu yamake mwe kwipasa muremurekuko nimwebwe ubwanyu muziyubaka ntawuzava hanze ngo aze abubakire,rwose amafaranga mubona kukwezi arahagije ndetse wumvise ko hari nabadahembwa kimwe cya kabiri cyayanyu ariko bayamanaginga neza akabakemurira ibibazo.rero madam egera umugabo wawe muganire kora iyo bwabaga umwiyegereze mufate ingamba nshya muzabigeraho.

  • Ahubwo se mwagurishije ibyo bibanza mukagura ahemerewe kubakwa inzu isanzwe mugatangira fondation yenda credit mukazayifata mwaratangiye kubaka ? Naho ibyo kuvuga ko yaguteye inda abishaka byo amakosa si aye kuko nawe wari uzi ko nta buryo bwo kuringaniza urubyaro mukoresha kandi ntiyajyaga kumenya imikorere y’umubiri wawe kukurusha. So, nibura bimushimire kuba yarabyakiriye neza kuko hari n’uwakumerera nabi.

    Nibaza ko nawe ashishikajwe n’iterambere ry’urugo rwanyu ikibazo mufite ni uko mutaganira ngo mujye inama bituma n’izo credit ntacyo zibamarira kuko muba mutabyumvikanyeho. Inama yihutirwa rero ni ukwicara mukabwizanya ukuri kandi mu bwubahane.

  • ikindi ni uko wakwiga gu saving ku mushahara wawe, kugira ngo ujye ubona ayo kugura imyenda. byibura wajya ufata 10 mille. mama wawe niyo wamubwira ko ukennye ukamuha 20 mille ntago yakurenganya.

  • Sengera urugo rwawe Imana ibayobore muri byose. Urugo rwiza rwubakwa n’Uwiteka. Komeza ukunde umugabo wawe nubwo bimeze gutyo.

  • Ikibazo cy’imicungire y’umutungo mu bashakanye gikomereye imiryango myinshi, ariko akenshi biterwa n’amakosa mwe n’amwe abashakanye bakora. 1) Umutungo n’imyenda ni ibyanyu mwembi niyo mpamvu mugomba kubyigira hamwe, ubundi na bank ntigomba gutanga credit ku mugabo uri marie umugore we adasinye 2) Amakosa mu buzima abaho ariko ikibi kuruta ibindi ni ukutabasha kwigira ku ikosa rya mbere ukongera ukarigwamo : Umugabo wawe ashobora kuba nta gaciro aguha cyangwa nawe ukaba umutinya cyane kuko ni wowe mujyanama wa mbere yakabaye afite. 3) Mushobora kuba mukunda ubuzima bw’iraha, kuko Iyo ushaka kwubaka inzu ya mbere(yo kuva mu bukode) ntaabwo uririra zanzu nziza cyane kuba mwaraguze ikibanza muri cartier y’amagorofa bigaragaza ko murangwa no gukunda ibirenze ubushobozi bwanyu. 4) Nimuhagarike imishinga yose y’iterambere ; Mubanze musubize amaso inyuma ndetse ibyo bibanza byose mubigurishe mushake ahantu haciriritse muzamure inzu yo kuva mu bukode niba mukunda inzu nziza (shateau)n’imodoka nimwitonde muzabigeraho mutakiri mu bukode. Erega buriya muzashishoze ntushobora kubaka inzu nziza ukiri umusore cg umujeune marrie ategera ku mushahara gusa njye mbona ababishobora ari ababa bafite imitungo basigiwe n’imiryango. 5) Va mu mikino saba umugabo wawe muganire muzicare ahantu hatuje umubwire ibitekerezo byawe umwereka amakosa mwagiye mugwamo ariko please wirinde kumusuzugura no kumwereka ko amakosa yose ari aaye ahubwo nawe umubwire ko ubabajwe no kuba utaramucyebuye hakiri kare. 6) Iyo credit ntuyifate mutaraganira ngo munoze imicungire y’urugo rwanyu Murakoze

  • Nagirango nisabire Jacky ambwire uko abigenza agahahisha 250000 afite abantu 9. Njye byantesheje umutwe

  • wa mubyeyi we nanjye ka ngire icyo nkubwira, ariko ndabanza nsubize ikibazo cyawe credit yo wiyifata, musobanurire umubwireko ugiye kubyara uzakenera imyenda yumwana,iyawe,ibikondora,etc
    ikindi mureke kwiruka mwiterambere kuko ibintu biza buhoro buhoro, rwose ku myaka itatu mumaze mubana ntarirarenga kuva mubukode, kuba ambitious ni byiza ariko abakabya usanga bahora mu madeni ndetse ugasanga na labert bazigiyemo ugasanga iterambere bashakaga ribaviriyemo iteranyuma,ikindi ngukosoraho nuko umugabo wawe imishinga irubaka rwose ntabwo ikibanza ari imari ihomba rwose habe na gake kuko nubwo hagenewe amagorofa mushobora kuhagurisha ushoboye kuhubaka amagorofa kandi humura ntimuzahomba noneho mukaba mwagura aho mushoboye kubaka usibyeko kugurisha iyo nama sinayibagira haracyari kare kandi uko iminsi ishira ubutaka bwongera agaciro ahubwo mujye inama mugirane ibiganiro birebire byurugo rwanyu,mubare ibyinjira nibisohoka, ikindi iga saving ujye ubika duke duke kumushahara wawe, kugirango use neza we gucupira maa, harinikindi abagore bamwe bakoresha ariko sinzi niba ari byiza, nubucakura,ukamubeshya akaguha cash ukabika ukikemurira utubazo tumwe na tumwe igihe biri ngombwa mbese ukagira agacompte kawe kuruhande kagusauva mugihe bibaye ngombwa kuko on ne sait jamais . courage

  • Maria,dore uko mpahisha 250,000 si amafaranga macye kuko ni 8,333 buri munsi.
    1)Nkora list y’ibyo dukoresha mu kwezi bibikika (gas, umuceri, isukari,...)nkora kuburyo ntarenza 90,000 kugirango nsigarane ahagije yo guhaha ibya buri cyumweru, amata n’umugati, imboga,.... Ncunga stock kuburyo bitangora kuburyo ukwezi gushira hari ibisigayemo simbigure mu kwezi gukurikiyeho, bituma list yanjye yo guhaha ihandagurika ariko simvunike, urugero iyo naguze umufuka w’umuceri hari ibindi biremereye ntabasha kugura.
    2)rimwe mucyumweru ngahaha ibitabikika nkurikije uko ibiciro bihagaze ku isoko : igitoki/ibirayi/ibijumba, imboga, imbuto (mpaha izihendutse ku isoko, urugero iyo imyembe ihenze ndayireka nkagura izindi mbuto zidahenze). mucyumweru mpahisha nka 35,000.
    3)Nta mukozi ngira nijye wicungira byose, n’abana bamenyereye umuco wo kudasesegura, iwacu kirazira gusigaza n’intete y’igishyimbo ku isahani, nta biryo tumena iyo bisigaye turabibika neza muri frigo, ibitabikika (ex : ibitekeshejwe amata)twitwararika gutegura ibyo tumara). Ikintu cyose tugikoresha uko bikwiriye, ndabyitwararika nkabimenyereza n’abana.
    4)Dukoresha amavuta macye cyane, abana barya amafiriti rimwe mucyumweru (abakuru twarayaretse kubera kwirinda amavuta menshi) bakayashyirimo amagi akaba iriryo funguro ry’ingenzi, ntiduteka inkono nyinshi (keretse iyo dufite abashyitsi cg special event) urugero none twateguye : amakaroni,isosi irimo amashaza mabisi n’isambaza, ibishyimbo ; ejo twateguye umuceri, amashu, ibishyimbo.

  • Umva nkubwire rero muvandi, ubu utangiye kubona icyo bita umugabo, tangira umenye ubwenge ube uretse kubyara uko ubyumva, ukanure, ikindi ntuzibehye ushyira aka gashahara kawe mu madeni kuko niwowe uzamenya abana bawe. Icyo nakubwira mbona utaramenya nuko abagabo bikunda cyane. Nawe uraho NGO ni imfura nabupfura bwabo ni imitwe, menya ubwenge wife gukora serving uko ingana kose kandi utangire umubwire uko ubona ibintu kuko nubundi uranga kwiteranya bizarangira ari induru kurusha uko wabimubwira ubu. Courage ma petite nandikanye uburakari ariko unyumve nkubwiye ibyo nabonye.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe